LATEST NEWS
Africa
Kigali : Sisterhood In Christ International Ministries yateguye igiterane cyo gushima Imana
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :127
By Admin

Sisterhood In Christ International Ministries yateguye igiterane hagamijwe gushimira Imana kuri byinshi yakoreye uyu muryango, nkuko byatangajwe na Jackie Mugabo uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye muri gahunda ya leta "Bye Bye Nyakatsi" ubwo yabaga mu gihugu cy’Ubwongereza.

Iki giterane gitegerejwe na benshi kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015 kikazatangira i saa kumi z’umugoroba mu cyumba mberabyombi cy’ Alpha Palace Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Uyu muryango w’ivugabutumwa washinzwe ukanayoborwa na Jackie Mugabo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba anazwi cyane muri gahunda zitandukanye zo gufasha abatishoboye, avuga ko kikazaba kigamije gutambira Imana ishimwe kuri byose yakoranye n’abagize uyu muryango.

Jackie Mugabo uyoboye Sisterhood In Christ International Ministries yatangaje ko iki giterane kizaba kirimo imbaraga z’Imana kandi ko buri wese uzakitabira azatahana umugisha w’Imana.

Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo abakozi b’Imana b’abaririmbyi basize amavuta, barimo True Promises, The worshippers, umuhanzi Innocent Kayiranga n’abandi.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko yifuza ko benshi bazitabira iki giterane ngo babashe kuhabonera ibitangaza by’Imana ndetse by’umwiahariko bakazamurikirwa ibyo Imana yakoresheje iyi minisiteri.

Bazaba kandi bari kumwe n’abavugabutumwa nka Pst Ntayomba wa Healing Centre n’abandi. Intego y’iki giterane ni ugushishikariza abakristu gushimira Imana.

Bazaboneraho kandi kwizihiza umwaka umwe w’isabukuru iyi minisiteri imaze ishinzwe.

Jacky Mugabo ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba yaragiye akora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye birimo nka Bye Bye Nyakatsi, kugaburira abatishoboye, gusangira n’abahoze mu mwuga w’uburaya n’ibindi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze