LATEST NEWS
Africa
Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda
Publish Date: jeudi 24 novembre 2016
VISITS :3194
By Admin

Kiliziya Gatolika iratangaza ko Nahimana Thomas atakiri umupadiri wayo kandi ko ubu akora ku giti cye aho ari mu buhungiro ntaho ahuriye n’idini Gatolika.

Nyuma yaho Kiliziya Gatolika isabiye imbabazi mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi icyenda bayobora Diyosezi Gatolika zose zo mu Rwanda ; Kiliziya yongeye kwikoma Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho ngo aje gukora politiki.

Kiliziya gatolika itangaza ko Nahimana Thomas wahoze ari padiri muri diyoseze ya Cyangugu arangwa no gupfobya ndetse no guhakana genocide yakorewe Abatutsi 1994.

Musenyeri Philippe Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare yatangarije Kigali Today ko Kilizaiya Gatolika yitandukanije bikomeye na bamwe mu ba padiri bakoze genocide bakaba bacyihishe mu ndorerwamo y’idini Gatolika. Yakomeje asaba ko ubutabera bwabakanira urubakwiye kuko Musenyeri Philippe Rukamba kandi yagize icyo avuga kuri Nahimana ati : “Twamwirukanye muri diyoseze ya Cyangugu ubu ntakiri padiri ibyo akora ni kugiti cye”.

Musenyeri Rukamba Philippe Umushumba wa Diyosezi ya Butare

Yakomeje avuga ko icyemezo cyo kumwirukanwa cyaje nyuma yuko atangiye umurongo wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide no kwangisha abanyarwanda ubutegetsi bwabo. Musenyeri kandi yanavuze ko urutonde rw’ibibi akora ari rurerure ariko ariko agomba kubiryozwa.

Dr. Jean Damascene Bizimana – Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa CLNG nawe yatangaje ko Kiliziya Gatolika yakagombye gukoresha amategeko n’amabwiriza ayigenga mu guhana aba padiri bayo barangwa n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya genocide, atanga urugero rwa Nahimana, Murengerantwari n’abandi.



Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG.

Padiri Nahimana uwambere uturutse iburyo

Nahimana akoresheje urubuga ‘le Profete.fr’ yagiye atambutsa inkuru zihembera amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide tutibagiwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya leta irimo mu Rwanda.

Nahimana w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 10 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo. Kuwa 28 Mutarama 2013, Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.

Padiri Thomas Nahimana wicishije Padiri Evariste Nambaje kubera amabanga menshi yari amuziho, akaba yaranakekaga ko yazamubangamira mu kwiyamamariza ubwa Perezida.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...