LATEST NEWS
Africa
Kwirinda inkongi z’imiriro birashoboka mu gihe buri wese yumvise ko bimureba
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :65
By Admin

Inkongi z’imiriro ni zimwe mu mpanuka muri iyi minsi zihangayikishije abanyarwanda bose muri rusange, inzego za Leta zitandukanye, n’iz’umutekano by’umwihariko.

Inkongi z’imiriro zose, zaba izibasira amazu cyangwa amashyamba, zitangira ari igishashi cy’umuriro, bikarangira ibintu byose bibaye umuyonga ndetse hakaba hagwamo n’abantu.

Biragaragara ko hari n’impanuka z’inkongi z’imiriro zibasira amazu y’abantu nabo ubwabo babigizemo uruhare, uretse ko baba batabizi, hakaba hari izirimo umuriro w’amashanyarazi ndetse n’izitawufite.

Ku zitarimo amashanyarazi, abaturage benshi hari icyo birengagiza, cyane cyane abacuruzi, iyo bavanga ibintu byo mu nzu cyangwa ibicuruzwa byabo bisanzwe n’ibitera inkongi nka peteroli cyangwa ibiyikomokaho, biyibagije cyangwa babyirengagije nkana ko igihe hadutse inkongi, iyo peteroli n’ibiyikomokaho bihita byongera ubukana bw’umuriro maze inzu n’ibiyirimo bigakongoka ; ibi kandi usanga bifite inkomoko kuri buji cyangwa udutadowa n’andi matara akoreshwa basize byaka kandi biri hafi ya peteroli n’ibiyikomokaho cyangwa se matola bagasinzira cyangwa bagasohoka niyo baba batari butinde.

Urugero ni mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Nyanza, akagari ka Higiro, aho ku manywa yo kuri iki cyumweru taliki ya 27 Ukuboza 2015, inzu y’uwitwa Nyirinkwaya Clement w’imyaka 31 y’amavuko, yafashwe n’inkongi igakongakana n’ibiyirimo byose, Polisi ikorera muri ako gace ikaba igikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yemeje aya makuru maze aboneraho kwibutsa abaturage n’ abacuruzi kujya bavangura ibikoresho byo mu nzu, ibicuruzwa bisanzwe ku bacuruzi n’ibikomoka kuri peteroli ndetse no kutegereza ibyo bacana ibindi bintu byafatwa n’inkongi vuba cyangwa bikayongera.

ACP Twahirwa yagize ati :”Ku nzu zirimo amashanyarazi, hari ubwo umuntu yuzuza inzu ye imuhenze, ugasanga mu gihe cyo gushyiramo amashanyarazi, afashe umuntu utanafite ubumenyi mu by’umuriro w’amashanyarazi, akaba ariwe aha ako kazi, nawe agatangira gusobekeranya insinga, ntamenye ko iyo insinga z’umuriro zishyizwe mu nzu nabi, ari kimwe mu bishobora gutera inkongi y’umuriro, bityo inzu yose ikaba yagurumana ndetse n’abantu bakaba bahasiga ubuzima.”

Kubera iyo mpamvu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arasaba abubaka amazu bashaka gushyiramo umuriro w’amashanyarazi, guha ako kazi ababifitiye ubumenyi, bazi kubikora neza, kandi bakabikorana ubuhanga.

ACP Twahirwa kandi arasaba abantu gukomeza kugira uruhare mu kwirinda inkongi z’imiriro bafatanya mu kuzikumira, kandi birinda ibyo byose byatuma izo nkongi zibaho, kuko iyo zibayeho, ubuzima bw’abantu burahagendera, ibintu bitandukanye bikangirika birimo imitungo , ibikoresho byo mu nzu, amatungo n’ibindi.

Arangiza anibutsa abantu gutunga ibikoresho byabugenewe mu kuzimya inkongi z’imiriro bizwi nka”kizimyamwoto” kugira ngo ziramutse zinabayeho habeho ubutabazi bwihuse, abatabifite kandi bashobora kwifashisha umucanga cyangwa igitaka bidatose.

Haramutse hari ibindi bisobanuro mwakenera, mwahamagara ku murongo w’112 cyangwa nimero ya telefoni y’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabaaa abari mu kaga ariyo 0788311120.

RNP

IBITEKEREZO
rucogoza

Inkongi z'imiriro, zangiza ibintu byinshi ndetse n'iterambere muri rusange niyo mpanvu buri wese akwiye kwita kukurinda ingongi z'imiriro. aho zaturuka cyangwa kucyaziteza cyose.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana