LATEST NEWS
Africa
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru
Publish Date: mercredi 27 avril 2016
VISITS :356
By Admin

​​Ejo taliki ya 26 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, aho bahererekanyaga ibyitwaga Kacyiru Police Hospital, ubu byiswe Kacyiru District Hospital.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ari nawe wahaye ikaze aba bashyitsi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Harerimana mu ijambo rye, yavuze ko muri iri hererekanyabubasha, Polisi y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro Minisante, nayo ikazabiha akarere ka Gasabo, rikaba kandi rigamije kudatatanya imbaraga no kugirango hanozwe iterambere mu buzima kandi ko ubugenzacyaha bwahakorerwaga nabwo buzakomeza kuhakorerwa.

Iri hererekanyabubasha rikaba ryabaye hagati ya Assistant Commissioner of Police(ACP) Vincent Sano, umuyobozi w’ubukungu muri Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwa Polisi , na Dr Jean Pierre Nyemazi, ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri Binagwaho, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku byo yagejeje kuri ibi bitaro n’uburyo byacunzwe neza aho yagize ati :”Mu igenzura ryabaye muri ibi bitaro, twatangajwe n’imicungire myiza yahagaragaye ndetse na serivisi zigezweho zihatangirwa, ibi tugomba no kubisangiza n’ibindi bitaro mu gihugu hose, tuzakomeza rero gukorana na Polisi y’u Rwanda kuko tutazahwema kugira ibyo tuyigiraho.”

Yavuze ko Polisi izakomeza gukoresha Isange One Stop Center isanzwe ikorera muri ibi bitaro, anavuga ko hazabaho gufatanya mu mikoreshereze ya laboratwari izakusanya ikanabika ibimenyetso by’ibyaha (forensic laboratory) kuko Polisi yamaze kubigiraho ubunararibonye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...