LATEST NEWS
Africa
Minisiteri y’umutekano ikwiye gusobanura ukuntu Abacitse ku icumu bagicibwa imitwe
Publish Date: samedi 18 juin 2016
VISITS :2474
By Admin

Inkuru iteye ubwoba dukesha ikinyamakuru Makuruki, iragaragaza umurambo w’umugabo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe aciwe umutwe muri Gicumbi.

Ibi bintu ntibyaherukaga kumvikana muri iki gihugu, bikaba bitangaje ukuntu Abarokotse Jenoside bakicwa nk’ihene mu myaka 22, Jenoside ihagaritswe.

Tukaba dusanga Minisiteri y’Umutekano mu gihugu naba gitifu bo mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu, abashinzwe irondo, inkeragutabara, Dacco, bakwiye gusobanura ibi bintu. Nigute umuntu yicwa mu mudugudu, abamwishe ntibabashe kumenyekana kandi bigaragara ko ari abari basanzwe bafite amakuru y’igihe atahira, uko aryama n’uko abayeho.

Abamwishe bamuciye umutwe, umuhoro bakoresheje bawusiga iruhande rwe

Ikindi kuki Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ntacyo aravuga kuri ibi bintu by’agahoma munwa !

Bene ibi bintu ni iterabwoba rikomeye kubacitse ku icumu no kugihugu muri rusange

Mugihe cyashize Sheh Mussa Fazil Harerimana, yigeze gutangaza ko Abacitse ku icumu bakwiye kujya bataha kare, ndetse ko saa kumi nimwe bagakwiye kuba bageze murugo, amagambo nkaya yamaganiwe kure ndetse yafashwe nko gushyira mu kato abacitse ku icumu.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana

Nguwo umurambo w’Uwarokotse Jenoside wishwe aciwe umutwe

Nimwirebere iyo nkuru y’agahinda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2016, ni bwo umugabo witwa Mugabo Theoneste w’imyaka 48 yasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi n’abantu bataramenyekana ndetse n’icyatumye yicwa kikaba kitaramenyekana

Mugabo Theoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu.

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.

Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.

Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.

Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Bukure Rusizana Joseph yatangarije Makuruki.rw ko ibyaha nk’ibi ari ubwa mbere bibaye muri uyu murenge, ndetse ko nta bibazo bizwi uyu muturage yari afitanye n’abaturage ku buryo ari byo yaba yazize.

Umunyamakuru wa Makuruki.rw wageze aho ibi byabereye, yatubwiye ko inzego z’umutekano (Polisi n’ingabo) zahageze ari ko nta makuru ziratangaza.

Twagerageje kuvugana kuri telefone n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira ntiyabasha kutwitaba.

Mu minsi ishize muri aka karere mu murenge wa Rwamiko uhana imbibi n’uyu wa Bukure, na bwo havuzwe ibikorwa by’urugomo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho havugwaga abantu batazwi bararaga batera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa nk’ibi bifatwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside ndetse bikanagagaza ko hari abagifite ingengabiterezo ya Jenoside.

Source : Makuruki.rw

IBITEKEREZO
Aime

Birababaje kubona inkoramaraso zicyiri muGihugu cyacu rwose inzego z'umutekano zikore iperereza abashe nyakwigendera bahanwe Imana imwakikire mubayo.

Bugingo

Aha ni hatari za nyamaswa ziracyahari pe ,numva abacikacumu dukwiye kwitonda cyane kbsa kuko birakomeye cyane

Claude

yazize abo baturanye ntawavuye kure kuza kwica uwo bataziranye aruhukire mumahoro ariko nawe age yibukwa yakorewe jenocide nawe .

Mike

Ibi birerekana ko ba Rukarabankaba bakiriho.Ndahamya ndashidikanya ko inzego zibishinzwe zizamufata, kandi ndasaba ko nafatwa yazaburanishirizwa aho yakoreye iki cyaha.

ka

igihe cyose mutazashyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryo gupima ibyaha no gukurikirana babyirabyo ibi bizakomeza kubaho uwo muhoro byanze bikunze uriho intoki zabanyirawo kuki nta ADN ipimwa impamvu nuko mutajya mufata ibikumwe by'abantu signature yo kundangamuntu ntacyo imaze niba mushaka umutekano mufate buri wese ibikumwe intoki zose ikindi buri station ya police igire ibikoresho byo gupima naho ubndi umuntu azajya aniga undi yigendere kuko aziko ntaho muzamukura naho Fazil ibyo wandika nuko ushobora utamukuda njye kuri njye mbona umutekano ahubwo warifashe neza kurusha abamubanjirije

Mukiza Moise

Nihakorwe iperereza rihagije inkozi z'ibibi zihanwe by'intanga rugero

Jovit

1. Imvugo yanyu ngo "baricwa nk'ihene" nayo nta cyubahiro ihaye ba Nyakwigendera. 2. Umuhoro wasizwe n'abicanyi buriya wuzuyeho DNA yabo ishobora kubafatisha vuba mu gihe police izi gukoresha benubwo bushakashatsi. 3. Biriya Musa Fasil yavuze ngo abacikacumu bazajye bataha kare byerekana ubuswa cyangwa kutabiyumvamo na gato. Byombi kandi biragayitse cyane.

Jovit

1. Imvugo yanyu ngo "baricwa nk'ihene" nayo nta cyubahiro ihaye ba Nyakwigendera. 2. Umuhoro wasizwe n'abicanyi buriya wuzuyeho DNA yabo ishobora kubafatisha vuba mu gihe police izi gukoresha benubwo bushakashatsi. 3. Biriya Musa Fasil yavuze ngo abacikacumu bazajye bataha kare byerekana ubuswa cyangwa kutabiyumvamo na gato. Byombi kandi biragayitse cyane.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze