LATEST NEWS
Africa
Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi ku ikosa ryo kwicisha inzara abashyitsi
Publish Date: jeudi 16 juin 2016
VISITS :911
By Admin

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana yeruye asaba imbabazi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza 16 Kamena 2016, ku byaba bitaragenze neza muri iyo nama.

Yamenye ko abitabiriye iyi nama babangamiwe no kubura amafunguro ahagije mu gihe gikwiye, kuyabona bigoranye igihe yabaga ahari, ndetse no kutagira ababayobora bahagije mu gihe babaga bakeneye kugira ibyo bamenya ku mirimo y’inama.

Ubwo bari mu birori byo kwishima no gusoza inama mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Mukeshimana yasabye imbabazi abashyitsi n’abandi batanogewe n’ibyo babonye mu nama, avuga ko yemeye kwirengera amakosa yakozwe n’abo bari bafatanyije gutegura iyo nama.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati "Hari ibitaranogeye abashyitsi bacu n’abandi bitabiriye inama. Ni amakosa twemera ku ruhande rwacu nk’abateguye inama, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateguraga iyi nama ku buryo bwihariye.”

Yakomeje agira ati "U Rwanda rusanzwe rwakira abashyitsi neza ndetse abakurambere bacu badutoje kumenya ko umushyitsi ari umwami, bityo tukaba tutanezejwe n’ibitaratunganiye abashyitsi n’abitabiriye inama bose. Gusa uwo si umuco w’i Rwanda, ndetse turizera ko abazatugenderera ubutaha tuzabakira neza uko Umunyarwanda nyawe yabitojwe."

Inama mpuzamahanga ku buhinzi bukoreshwa ikoranabuhanga yaberaga mu Rwanda, yateguwe n’Ihuriro FARA (Forum for Agricultural Research in Africa) rifite icyicaro muri Ghana, bayitegura ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda (MINAGRI).

Abitabiriye iyi nama bagera ku bihumbi bine baje baturutse imihanda yose ku isi, bashaka kwigira hamwe uko urwego rw’ubuhinzi rwakwitabirwa n’abakiri bato, abanyemari n’impuguke, ariko rugatanga umusaruro uhagije mu kugaburira abaturage ba Afurika.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yeruye asaba imbabazi.

Ikibazo cy’amafunguro adahagije ku bitabiriye inama cyatumye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asaba imbabazi.

Aha bari mu muhango wo gusoza FARA.

Ibyo kuba abitabiriye iyi nama bataranyuzwe na bimwe birimo amafunguro make kandi atabonekera igihe, bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Paul Kagame anenze bamwe bakora mu mirimo yo kwakira abashyitsi kuko no mu nama yiswe "World Economic Forum Africa" havuzwe ko abayitabiriye batanyuzwe n’ingano y’amafunguro bazimaniwe.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Annonciata

Erega dukwiye kumenya uko tureshya tukareka ibihugu bibishoboye kandi bibimenyereye bigakorerwamo amanama ! Naho ubindi ibi bintu ni agahomamunwa !!!

Eric

Ariko murasetsa Minisitiri arinda asaba imbabazi niwe mukuru wa Hotel cg ce niwe ushinzwe abatetse biriya Biryo ? Nge kubwange ndumva yitaye mumata nka sazi.

Kaburame Augustin

Bari munama y'ibiryo babura ibiryo ?

Gitwaza

EREGA MU RWANDA ISUKU IRAHARI,ARIKO INZARA IRATUMARA SINZI NIBA KAGAME ABIZI....IBIRYO NYINE BYARABUZE,MURAGIRA NGO ATUBURE NKA YESU IKANA ?

Jean

abantu bangana batya ntibyoroshye kubamenyera ibiryo uyu mudamu ararengana nibashake umuzungu nibo bashoboye kwakira abantu benshi nkaba nahundi Ikibazo kizahoraho muzaba mureba .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze