LATEST NEWS
Africa
Misiri : Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru
Publish Date: lundi 2 octobre 2017
VISITS :2288
By Admin

Mu kwezi kwa Kanama 2017, ubutumwa bw’ibanga bwaturutse I Washington bujya mu Misiri buvuga ubwato budasanzwe bwari buri kwerekeza mu Bunigo bwa Suez (Suez Canal). Ubu bwato bwiswe Jie Shun bwari mu mabara y’ibendera rya Cambodge, ariko buturutse mu gihugu cya Koreya ya Ruguru nk’uko ubwo butumwa bwavugaga, ngo bwari bwikoreye imizigo itazwi ariko byaje kumenyekana ko ari intwaro.

Ku rundi ruhande, nyuma yo guhabwa aya makuru abashinzwe gasutamo mu Misiri nabo baryamiye amajanja bategereje ko ubwo bwato bwinjira mu mazi ya Misiri. Mu kuhagera, basatse ubu bwato basanga buhishemo ibisasu bya rocket 30,000. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma yahoo ngo aya niyo masasu menshi afashwe mu mateka y’ibihano byafatiwe igihugu cya Koreya ya Ruguru.

Ariko se ibyo bisasu bya rocket byari ibya nde ? Icyaje gutungurana nyuma yo guperereza , ni uko ibyo bisasu byari ibya Abanyamisiri ubwabo nk’uko iyi nkuru dukesha The Washington Post ivuga.

Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye rikaba ryarasanze harabaye ubwumvikane abacuruzi bakomeye mu Misiri bagatumiza ibisasu bya rockets bifite agaciro ka miliyoni zitavuzwe umubare z’Amadolari kubw’igisirikare cya Misiri ariko bigomba gukorwa mu ibanga nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abadipolomate bo mu Burayi bafite ibyo bazi kuri ubu buvumbuzi.

Iki kibazo byinshi bijyanye nacyo bitigeze bishyirwa ku mugaragaro, cyatumye havuka ibirego byinshi by’abigenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kijyanye n’ukuntu Misiri itinyuka gushaka kugura intwaro mu gihugu cyafatiwe ibihano bikibuza kugurisha no kugura intwaro hanze.

Iki kibazo kandi ngo cyagaragaje ko ubucuruzi nk’ubu bw’intwaro bwakomeje kwinjiriza Koreya ya Ruguru akayabo k’amafaranga no mu gihe cy’ibihano iki gihugu cyagiye gifatirwa mbere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade ya Misiri i Washington ariko, ryasabye umucyo n’ubufatanye na loni mu gushakisha ukuri no gusenya ibyo bikoresho bya gisirikare bya magendu.

Iri tangazo rikaba ryakomeje rivuga ko Misiri izakomeza kubahiriza imyanzuro y’akanama k’umutekano ka Loni ibuza kugura ibikoresho bya gisirikare muri Koreya ya Ruguru.

Abayobozi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ariko bo bakaba bavuga ko umugambi wo kwibikaho izi rockets kwa Misiri wapfuye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zabo zivumburiye ubu bwato zikabimenyesha abayobozi ba Misiri binyuze mu nzira za kidipolomasi bigatuma bagira icyo bakora.

IBITEKEREZO
Gasirikari

Ntacyo bitwaye Korea ya Ruguru kuko ifaranga iryibitseho Misiri ibihombeyemo ubwo bazagura izindi muri America. Nuko Africa irika tukagira ngo ni urukundo abazungu badufiye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze