LATEST NEWS
Africa
Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto
Publish Date: vendredi 1er juillet 2016
VISITS :423
By Admin

Moto iherutse kwibwa mu karere ka Nyagatare yafatiwe mu ka Bugesera ubwo ucyekwa kuyiba yageragezaga kuyambutsa ayijyana mu Burundi.

Moto yafashwe ni iyo mu bwoko bwa Bajaj ifite nomero ziyiranga RD 927A, ikaba yaribwe ku wa kabiri tariki 28 Kamena mu murenge wa Mimuri, ho muri Nyagatare.

Yafashwe n’irondo ryo mu mudugudu wa Bishenyi, ho mu kagari ka Murama, mu murenge wa Ngeruka ahagana saa saba n’igice zo ku manywa.

Umugabo utuye mu murenge wa Muhima, ho mu karere ka Nyarugenge, ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Nkurunziza Celestin ni we ucyekwa kwiba iyo moto. Yafashwe agerageza kuyambutsa muri iki gihugu (Burundi) anyuze ku mupaka utemewe.

Mu kiganiro na Nkurunziza, yavuze ko atari azi ko iyo moto yafatanywe ari injurano.

Nkurunziza yagize ati :"Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, umumotari witwa Jean Paul yarampamagaye kuri telefone igendanwa arambwira ngo amfitiye ikiraka.Twahuriye i Nyamirambo nko mu ma saa tatu za mu gitondo ; maze arambwira ngo hari umuntu uri kuva i Nyagatare ufite moto bashaka kujyana muri Ngeruka (Bugesera), kandi ko bashaka ko mbaherekeza kubera ko mpazi."

Yakomeje agira ati :"Ni bwo bwa mbere nari mpuye n’uwo mugabo wari uvuye i Nyagatare, ariko naje kumenya ko yitwa Alphonse. Bampaye iyo moto (yari yibwe) ndayitwara ; maze bo (Alphonse na Jean Paul) bahekana ku yindi, maze twerekeza iyo bashakaga ko tujya."

Asobanura uko yafashwe, Nkurunziza yagize ati :" Tugeze i Gahanga , twinjiye mu kabari turanywa kugeza mu ma saa tanu z’ijoro ubwo twasubukuye urugendo. Turi hafi yo kugera aho twajyaga (mu murenge wa Ngeruka), irondo ryaraduhagaritse, Alphonse na Jean Paul bahita bahindukiza moto bariho basubira inyuma barigendera. Mu gihe nari nkibaza ibibaye, irondo ryahise rimfata."

Nkurunziza yavuze ko aba bombi bari bamwemereye ko narangiza akazi bamuhaye bamuhemba ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bugesera ifatwa nka hamwe mu hajyanwa moto zibwe, inyinshi muri zo zikaba zambutswa mu Burundi.

Muri uwo murenge wa Ngeruka hafatiwe moto 4 umwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo Alphonse na Jean Paul bafatwe.

IP Kayigi yagize ati :"Biragaragara ko Nkurunziza ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba moto kubera ko adatuye muri Bugesera ariko akaba azi neza inzira abaziba bakoresha, kandi uretse n’ibyo akaba nta n’imirimo ahakora."

IP Kayigi

Yashimye abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abanyerondo kubera uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...