LATEST NEWS
Africa
Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma
Publish Date: vendredi 15 janvier 2016
VISITS :1023
By Admin

Abanyarwanda bagerageza gukomera ku muco wabo, kandi muby’ukuri nibyiza kuko n’abakurambere bacu hari uko babivugaga ko igihugu kitagira umuco kizima. Ndetse no mu bindi bihugu n’uko !

Umuco ukubiyemo ibintu byinshi ariko reka hano twibande ku migenzereze y’abanyarwada ku bijyanye no gushyingira umukobwa n’umuhungu ngo bajye kwibanira, babyare buzukuruze.

Ubusanzwe mu muco nyarwanda iyo umuhungu yagezaga igihe cyo kurushinga yararambagizaga, agasaba, agatebutsa, hagakorwa ubukwe, uwarongowe agatinyishwa kuko yabaga ari ahantu hashyitsi kuriwe, bagatwikurura umukobwa akaba umugore mu muryango w’abandi.

Mu gihe cyo gukwa habagaho imihango iryoheye ijisho n’amatwi. Mwazanaga inka hakaba abahanga bajya kuyireba niba koko iyo nka ikwiriye umukobwa wabo. Iyo bayigayaga, abasaba bagombaga kuzazana iyindi. Iyo bayishimaga rero yarazanwaga igacanirwa, ibivuga bakivuga n’amayoga akanyobwa ku bwinshi.

Muri uru Rwanda tugezemo ariko ibintu byarahindutse kubera iterambere ritandukanye cyane n’u Rwanda rwo hambere. Mu rwanda rwo hambere igipimo cy’ubukungu cyari inka naho muri uru Rwanda turimo igipimo cy’ubukungu ni ifaranga. Hari aho koko bagikwa inka ariko ahenshi bakwa amafaranga kuko atwarika ku buryo bworoshye kurusha inka kandi ikaba atari imiryango yose yifuza kujya mu bworozi bw’inka.

Ukwa amafaranga akagira akamaro nk’ako ya nka kagize cyangwa no kurushaho, bitewe n’inyungu y’umushinga uba wayashoyemo. Aha rwose nta kibazo wakwa inka cyangwa ugakwa mafaranga, kuko byombi ari ugukwa kandi gukwa kukaba umuco nyarwanda !

Ariko ikibazo aho kiri n’uko gukomera cyane kuri uwo muco mwiza Nyarwanda bishobora kuzatuma twimakaza umuco mubi cyane w’ibinyoma !

Reka dutangirire mu gusa. Abasabana ubu baba baziranye kandi n’imiryango yabo iba ibazi. Usaba ati kanaka nje kugusaba umugeni kandi nzi yuko utamunyima kuko dusanzwe duhana abageni. Usabwa ati nibyo koko kanaka. Kandi muby’ukuri iyo miryango yombi ishobora kuba itarigeze narimwe ihana abageni. Byongeyeho n’uko usaba n’usabwa baba atari ababyeyi cyangwa abalezi b’abo bashaka gushyingiranwa.

Ubundi mu mategeko kubeshya cyangwa kwiyitirira icyo utaricyo hari uko bihanirwa.
Muri uko kuruhanya, ngo ni ukoryoshya ibirori, usabwa ati uwo mudusaba yararongowe kandi buri wese abizi neza yuko ari ho, cyangwa bakabanza kuzana akana gatoya bati ni uyu. Aha bishobora kubyara ibintu bibiri mu kiri batoya. Icya mbere ni cyakindi cy’uko kubeshya ntacyo bitwaye naho icya kabiri kikaba ari uko n’udukobwa tw’imyaka itageze ku 10 dushobora kurongorwa !

Kuko heshi cyane muri iyi minsi badatanga inzoga muri iyo mihango yo gusa, usabwa ati kanaka reka mbanze nkuzimane akamuha Fanta ati soma kuri iyi nzoga wumve. Usaba agasoma atiyi inzoga irasembuye kandi irahiye rwose. Fanta yigeze kuba inzoga ryari ? Kuki itayita Fanta ikayita inzoga kandi buri wese abona yuko atari inzoga ? Ibi mbomna bishobora kuva mu muco ahubwo bikaba gutoza urubyiruko kuvuga ibinyoma !

Mu gukwa rero byo ni agahoma munwa cyane. Umuntu arajwa amafaranga ariko ati kanaka nazanye inka nziza zirisha hariya hepfo mpa abashumba bawe bajyane n’abanjye baze bakubwira uko zimeze. Abasore bagahaguruka bakikoza hanze y’urugo bati inka turazibonye kandi ni nziza cyane, abantu bagakoma amashyi ubwo zigatangira kuririmbirwa n’ibikobwakobwa byinshi cyane ! Abantu bazima baririmbira inka zidahari ngo ni umuco ? Umuco nyarwanda ntabwo wigeze ugendera ku bintu bihimbano !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
KAGIRANEZA

uyumunyamakuru akoze kungingo iteye inkeke abarokore nibamwe bashakirwaho ukuri none uyumwuka wo kubeshya mumakwe waracteye ugerageje kubirwanya afatwa nk injiji cg wanga umuco ubwo ubukristu bubeshya izuba riva buracyarimo umunyu uryoshya isi ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...