LATEST NEWS
Africa
Mu Rwanda tugiye muri referendumu, si kamarampaka
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :332
By Admin

Kuwa 18 Ukuboza 2015, Abanyarwanda bazakora amatora ya referendumu agamije kwemeza ivugurura ry’Itegekonshinga ryakozwe muri 2015.

Hari abagikomeje gukoresha ijambo “Kamarampaka”. Iri jambo ntabwo rikwiranye n’amatora Abanyarwanda bagiye gukora.

Kamarampaka isanzwe ibaho kandi igakorwa mu bihe hari amakimbirane n’impande zishyamiranye.

Mu Rwanda rero nta kamarampaka dukeneye muri aya matora y’Itegekonshinga kubera impamvu zinyuranye, cyane cyane ko nta mpaka zihari.

Referendumu ni iki ?

Referendumu ni ijambo rikomoka ku kilatini “referrare” (refer, bringing back) bivuga gukoresha amatora rusange ataziguye mu gihugu hose agamije gufata umwanzuro ku kibazo cyangwa ingingo ireba igihugu cyose.

Mu gihe ayo matora akozwe agamije guhosha amakimbirane mu gihugu, cyangwa hari impaka z’urudaca, bishobora kwitwa “kamarampaka”.

Mu Rwanda nta kamarampaka ikenewe ubu

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda tugenderaho rishingiye ku ihame ry’ubwumvikane mu miyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo (consensus). Ibyo bivuga ko ibyemezo byose bifatwa ku bwumvikane hatabayeho impaka za “ngo turwane”.

Kuvugurura itegekonshinga muri 2015 byashingiye ku busabe bw’imbaga y’Abanyarwanda barenga 3.800.000, ni ukuvuga hafi 70% by’Abanyarwanda bagize inteko itora. Mu gutora muri referendum, birasaba ko itegekonshinga ryazatorwa nibura ku bwiganze bw’amajwi 51%. Kuba rero abanditse basaba ko iryo tegekonshinga rihinduka bagera hafi kuri 70% by’abagomba gutora, bivuga ko impaka zarangiye.

Ibyo bivuga ko abaturage badasabwa kugaragaza aho bahagaze mu gukemura impaka cyangwa amakimbirane, ahubwo ni ugushimangira ibyo bihitiyemo.

Ibiganiro bimaze iminsi bikorwa mu nzego zinyuranye, byaba mu itangazamakuru, byaba mu baturage mu byiciro binyuranye, ari abanyarwanda ubwabo bireba ari n’abanyamahanga babifitemo inyungu, ntabwo byari bishingiye ku makimbirane cyangwa guhangana, byari bigamije kunoza imyumvire no gusesengura imiyoborere y’u Rwanda.

Icyagaragaye muri ibyo byose, ni uko ibitekerezo bya buri wese byitaweho, bigahurizwa hamwe, hakavamo umushinga w’itegekonshinga ryavuguruwe muri 2015 ari na wo abanyarwanda bireba bazatora.

Dushingiye kuri izi mpamvu n’ibisobanuro biziherekeje, biragaragara neza ko nta mpaka tugiye kumara, ahubwo abanyarwanda bagiye gushimangira ibyo bihitiyemo. Ni yo mpamvu ijambo “kamarampaka” ritajyanye n’aya matora.

Kuki hakoreshwa ijambo “referendumu” ?

Tumaze kugaragaza neza ko nta mpamvu yo kuvuga ko abanyarwanda bagiye gukora amatora ya kamarampaka kandi nta mpaka zihari bagiye kurangiza. Bityo nta kamarampaka ihari.

Bigaragara ko ibyakozwe byose mu guhindura itegekonshinga bishingiye ku busabe bw’abanyarwanda bifuza gukomeza kuyoborwa neza ; kandi ni uburenganzira bwabo. Ibyo bikaba bigamije guha abantu bose uburenganzira bungana mu miyoborere y’igihugu cyabo.

Nyuma yo gusaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura ingingo ya 101 ibuza Perezida wa Repubulika Paul Kagame kongera kwiyamamaza, abadepite barabikoze. Nyuma basubira kubimurikira abanyarwanda bose.

Umusaruro wagezweho ni ukubaha ibyo abanyarwanda benshi cyane basabye. Ibyifuzo by’amashyaka n’imitwe ya politiki byose byitaweho.

Aho tugeze rero nk’abanyarwanda, ni ugufata icyemezo mu ruhame, mu bwigenge n’ubwisanzure, bishingiye kandi bishimangira amahitamo yacu. Abanyarwanda twahisemo umutekano, iterambere, kureba kure no kwihitiramo ibitunogeye.

Referendumu rero bivuga gushyira mu bikorwa ayo mahame n’indangagaciro. Twese hamwe twahisemo mu bwisanzure. Ntawe tujya impaka. Nta mpaka zihari. Nta kamarampaka mu Rwanda. Tugiye muri referendum !

Umwanditsi w’iki gitekerezo, Ladislas Ngendahimana, ni Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Igitekerezo cya Ladislas Ngendahimana

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...