LATEST NEWS
Africa
Muhanga : Abakuze bati Amatora ya Kagame aratinze ngo dushyireho igikumwe
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :59
By Admin

Mu matora ya Referandumu yo kuri uyu wa gatanu, bamwe mu bageze muzabukuru batangaje ko ikibashishikaje ari amatora yo mu mwaka w’2017 kuko bifuza gushyira igikumwe ku ifoto ya paul Kagame.

Ku biro by’itora hirya no hino mu Murenge wa Shyogwe aho Imvaho Nshya yavuganye n’abageze mu myaka y’izabukuru ku myaka 60 na 80 y’amavuko bose bavugaga ko ikibashishikaje cyane kurusha ibindi ari amatora y’umukuru w’Igihugu Paul Kagame kubera ko ibikubiye mu itegeko nshinga babyumvise neza.

Aba bakambwe bongeye ko baje kuri site z’itora biteguye kwitorera Referandumu ariyo abanza, ndetse ko ari nayo abaturage bifuje ko abimburira ateganyijwe kuba mu mwaka w’2017 bityo ko gutora yego ari ukwemeza ko manda y’uwo bifuza gutora yongerwa.

Petronille Kabagwira utuye mu mudugudu wa Muremberi, akagari ka Mbare umurenge wa Shyogwe, avuga ko umutima we utuje kuba ashoboye gutora itegeko nshinga, ariko akavuga ko amatora yo muri 2017 ariyo amushishikaje cyane kuruta andi kubera ko uwo yifuza gutora ari Paul Kagame wamuhaye amata, akamukura mu buhungiro ubu akavuga ko atekanye.

Nyirasafari Hawa atuye mu kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko aya matora ya referandumu niyo agiye kuduha umurongo mwiza wo gutora Perezida Paul Kagame, biranshimishije cyane ariko nzarushaho kunezerwa Imana n’intiza ubuzima bwo kugera mu mwaka w’2017 uteganyijwemo amatora y’uwo twifuza.

Muri aya matora ya referandumu abaturage bavugaga ko aribwo bwa mbere abaje gutora batatonze imirongo miremire nkuko byari bisanzwe mu yandi matora yabanjirije aya, bakavuga ko byabashimishije kuko batoye nta muvundo kandi bisanzuye.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...