LATEST NEWS
Africa
Muhanga : Abaturage bakanguriwe kureka ubucukuzi bw’amabuye y’gaciro butemewe
Publish Date: dimanche 1er novembre 2015
VISITS :85
By Admin

Abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi,akagari ka Butare barasabwa kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa ku buryo butemewe n’amategeko ndetse bakagira n’uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa babugejejweho n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo babasuraga tariki ya 30 ukwakira 2015.

Uku gusura aba baturage iwabo hifashishijwe imodoka y’iryo shami ijya hirya no hino mu gihugu irimo abakozi n’ibikoresho byifashshwa mubugenzacyaha, ni gahunda yo kwegera abaturage batari hafi ya sitasiyo za polisi hagamijwe uma ibibazo byabo no kubaha serivisi nziza.

Ibi ni ibyatangajwe na Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Gasana ubwo we n’itsida yari ayoboye basuraga abo baturage.

CIP Gasana yabwiye abo baturage b’umurenge wa Kabacuzi ai :” ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe ku buryo budakrikije amategeko bugira ingaruka zitandukanye. Budindiza ubukungu bw’igihugu ndetse bukangiza n’ibidukikije”.

CIP Gasana yakomeje ababwira ko ubwo bucukuzi butemewe bugira n’ingaruka ku buzima bw’abantu, aho bamwe batakaza ubuzima mu gihe bacukura nta bikoresho byabugenewe bafite ndtse no mu gihe ibisimu byabagwira ku buryo bahita bapfa.

Abaturage kandi bakanguriwe kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kuko nk’uko CIP Gasana yakomeje abibabwira, iki cyaha kigenda kigaragara hirya no hino aho abantu bakuru bashuka urubyiruko barwizeza akazi keza bakabatwara babagezayo bakabakoresha imirimo ivunanye, abandi bakabashora mu kunywa ibiyobyabwenge ndetse no mu busabanyi, ku buryo biagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ejo

hazaza habo. Abaturage b’umurenge wa Kabacuzi nanone basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore.

Banaganirijwe ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi, rukaba ari urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo no kugirana inama ndetse abahuriyemo bagapangira hamwe gahunda z’iterambere.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kabacuzi Uwambajimana Philippe wari uhagarariye umuyobozi w’uwo murenge, yashimie Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo byo kwegera abaturage.

Yakomeje asaba abaturage gufatanya nayo cyane cyane batanga amakuru hakiri kare hagamijwe gukumira ibyaha.

Muri uko guhura n’abaturage b’umurenge wa Kabacuzi, iri shami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ryakiriye ibirego 11 byose hamwe harimo7 by’inshinjabyaha na by’imbonezamubano bikazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikemurwe, mu gihe iby’inshinjabyaha bizakorerwa amadosiye bikazashyikirizwa ubushinjacyaha.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...