LATEST NEWS
Africa
Muhanga : Perezida Kagame yatangije ikoreshwa rya Drones mu kugeza amaraso ku barwayi
Publish Date: samedi 15 octobre 2016
VISITS :1952
By Admin

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo gutwara amaraso mu bitaro hifashishijwe indege nto zizwi nka drones aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iri koranabuhanga wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 mu Karere ka Muhanga ahari ikibuga cy’izi drones.

Umuyobozi wa Zipline,ikompanyi yashyize mu bikorwa uyu mushinga ifatanyije na Leta y’u Rwanda, Keller Rinaudo, yavuze ko uyu mushinga uzafasha abarwayi kubona amaraso mu buryo bworoshye.

Yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryizewe ndetse ngo nta ngaruka mbi zatera abantu bari ku butaka ndetse no mu kirere aho izi ndege zigendera.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibyo abantu benshi batekerezaga ko bidashoboka byabaye impamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Ku ikubitiro, Zipline igiye kuzajya igeza amaraso ku bigo nderabuzima 21 biri mu Majyaruguru, mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko izi drones zizafasha ‘mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.’

Umukuru w’Igihugu yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga w’ingirakamaro cyane cyane Zipline, avuga ko ari intambwe y’ingenzi u Rwanda ruteye.

Yagize ati “Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe. Nizeye ko uyu mushinga uzatuma habaho guhanga udushya no kwihangira umurimo mu ikoranabuhanga birushijeho mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame atangiza kumugaragaro ibikorwa bya Drones

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko hakenewe gukora ibintu vuba kandi bigakorwa mu buryo Abanyarwanda babigiramo uruhare, bakiga ndetse bakabona amahugurwa kuko ngo ikoranabuhanga rigira akamaro iyo rikorera abaturage rigakemura ibibazo bahura na byo mu byiciro bitandukanye.

Izi ndege zizifashishwa ahanini mu bice bigoye kugeramo, nko mu misozi cyangwa ahandi hakenewe ubutabazi bwihuse.

Ubwoko bwa Drone buzakoreshwa, imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara umutwaro upima 1,5 Kg. Indege ifite ubushobozi bwo kugenda Km 150 itaragwa hasi, ikagira umuvudoko wa Km 75/15 min.

drones

IBITEKEREZO
KP

@koyote Muandimwe koyote, ntabwo umuntu atanga amaraso ngo bahite bayaha undi ako kanya. Barabanza bakayapima, bakayabika mu buryo atangirika hanyuma hagira uyacyenera bakareba muyo babitse ahuye n'aye, bakabona kuyamutera. Naho ubundi umuntu wese ashobora gutanga amaraso, aho yaba ari hose.

kwigira pierre

birashimishije kuba muhanga NAyo ikomeje kugira ibikorwa remezo ariko nkabanyamakuru bumwuga mukomeze kutubariza ibya ya hotel yasimbujwe ibigega I muhanga.

koyote

ese aho iyo drone izahaguruka nihobawoma amaraso ?mu turere se izerekezamo abantu baho nta maraso bagira ngo bajye watangira hafi.nti byunvikana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze