LATEST NEWS
Africa
Muhanga : Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka
Publish Date: mardi 12 avril 2016
VISITS :200
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga, ku cyumweru tariki ya 10 Mata yafashe Musangamfura Clement wari umuyobozi w’umudugudu wa Mpongo, akagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari, akekwaho kwaka abaturage ruswa ngo bazabone uko bahabwa inka muri gahunda ya Leta ya Gir’inka.

Uyu mugabo ngo yasabaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000Frw) kuri buri muturage, ngo amushyire ku rutonde rw’abazahabwa inka, akaba yari amaze kwaka amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70.000Frw) kuko yari amaze kuyaka abaturage 7.

Kugirango uyu muyobozi afatwe, ni amakuru yatanzwe n’ umwe muri aba baturage batswe aya mafaranga akiyemeza guha aya makuru Polisi kuko yari azi neza ko ibi bikorwa n’uyu muyobozi bitemewe.

Gahunda ya Gir’inka ni gahunda yashyizweho na Leta yo guha inka imiryango ikennye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’iyo miryango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye iperereza ngo hamenyekane neza amafaranga uyu Musangamfura yari amaze kwaka abaturage ndetse hanamenyekane niba nta bandi bayobozi bari inyuma y’iki gikorwa, aho yagize ati :”Twashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya abantu bose banyuranya na gahunda rusange za Leta, ubusanzwe izi nka zitangirwa ubuntu, abantu bose rero bakwiye kumenya ko kwaka amafaranga umuturage ngo ahabwe icyo yemerewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu kurwanya abishora mu bikorwa nk’ibi ACP Twahirwa yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami kihariye gashinzwe kurwanya ruswa n’abanyuranya n’amabwiriza ya gahunda za Leta nk’izi za Gir’inka, ubudehe n’izindi, kakaba gakorera mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

Musangamfura ahamwe n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 644 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko umuntu wese, ku buryo bweruye cyangwa buteruye usaba, usezeranywa, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indi ndonke, ahamya ko ashobora gukoresha igitinyiro cye cyangwa ikimenyane, kugira ngo undi muntu abe yafata icyemezo, iyo mpano cyangwa indi ndonke yaba imugenewe cyangwa yaba igenewe undi, icyo gitinyiro cyangwa icyo kimenyane cyaragize icyo kigeraho cyangwa ntacyo cyagezeho mu byari bigambiriwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yasabwe, yasezeranyijwe cyangwa yakiriwe.

Mu gihe iperereza rikomeje, Musangamfura afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya
Mushishiro.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze