LATEST NEWS
Africa
Musanze : Abapolisi bashoje amahugurwa ku kurwanya ruswa
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :82
By Admin

Abapolisi bagera kuri 40 batangiye amahugurwa y’iminsi 3 yo gukumira no kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda nk’uko Polisi y’u Rwanda ihora ishyize imbere gahunda yo kongerera ubumenyi abapolisi ngo ruswa icike burundu.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyitwa Legal Aid Forum(LAF), akaba yaratangiye ku italiki 28 Ukuboza 2015 mu Ishuri Rikuru rya Polisi NPC riri mu karere ka Musanze, akaba yari agamije kongera kwibukiranya no gushimangira uburenganzira bw’ukekwa mu gihe cy’iperereza.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, aya mahugurwa yari agenewe abagenzacyaha mu turere, abagenzacyaha bashinzwe ibyaha byo mu bukungu bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira, kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda.

CP Namuhoranye yagize ati :” Kugirango Polisi y’u Rwanda itange serivisi nziza ku baturarwanda, igomba gukorana n’abafatanyabikorwa nka LAF mu guteza imbere ubumenyi butandukanye mu kazi kabo, hari hagamijwe rero kubahugura ku burenganzira bwa muntu tugira umuco wo kubwubahiriza mu gihe cy’iperereza, mu gufata no gufunga abakekwa kandi bigakorwa kinyamwuga.”

Yavuze ko bahuguwe ku kubaza abakekwa no gufata neza inyandikomvugo zabo ndetse no guhanahana amakuru n’izindi nzego kuri ruswa no kunyereza ibya rubanda.

Yagize kandi ati "Abahuguwe banaganiriye ku mbogamizi bahura nazo muri aka kazi, uburyo ibi byaha bigenzwa, gukoresha ibimenyetso mu kugenzura ikoreshwa ry’imari n’ibindi"

Abahuguye bavuye muri Polisi y’u Rwanda, mu biro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko, mu bushinjacyaha bukuru na LAF.

Ibyo guhugura abapolisi ku burenganzira bwa muntu, Polisi y’u Rwanda na LAF babitangiye umwaka ushize, aho muri Mata uyu mwaka kandi hahuguwe abashinzwe uburenganzira bwa muntu na za kasho za Polisi, bakurikiwe n’abagenzacyaha mu gihugu hose.

Kurandura ruswa ni imwe mu ntego icumi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere nk’uko yabigaragaje aho imaze gusezerera abapolisi 193 bafatiwe mu cyaha cya ruswa mu myaka 3 ishize ndetse n’abantu 341 yataye muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi mu gihe nk’icyo.

Kugira ngo igere ku ntego zayo zo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi iha ingufu umutwe ushinzwe kuyirwanya, ishyiraho ikoranabuhanga ririnda abapolisi kugira aho bahurira n’amafaranga, ishyiraho imirongo yo guhamagara itishyurwa ariyo 997 na 3511, kandi igirana ubufatanye n’ibindi bigo bishinzwe kuyirwanya nk’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru, Transparency Rwanda n’izindi,..

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...