LATEST NEWS
Africa
Musanze : Abaturage barishimira serivise bahawe na Polisi
Publish Date: mercredi 23 décembre 2015
VISITS :326
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryifashishije imodoka zisanzwe ziha abaturage serivise, tariki ya 22 Ukuboza, ryasuye abaturage bo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, abaturage bakaba baragejejweho ubutumwa bujyanye n’ingaruka ziterwa n’ihohoterwa n’uburyo baryirinda.

Iki gikorwa cya Polisi y’u Rwanda kikaba cyarishimiwe n’abaturage bari bateraniye muri iyi nama nkuko bamwe muri bo babyitangarije.

Iki gikorwa cyaranzwe no kwakira ibibazo by’abaturage byaba ibijyanye n’ihohoterwa n’ibindi byaha bisanzwe. Abakorewe ihohoterwa bakaba barasabwaga kugana imodoka kabuhariwe ikora nk’ibiro maze bakavuga ibibazo byabo bityo kugira ngo bikurikiranywe n’abapolisi.

Ibyaha bisanzwe bikaba nabyo byarakirwaga n’abapolisi bari muyindi modoka, izi modoka zikaba zimenyerewe ku izina rya Police Mobile Station.

Abaturage b’uyu murenge bakaba barakomeje gushimira Polisi kuba yabasuye ndetse ikanabahuriza hamwe ikanabagezaho ubutumwa bugamije kubakangurira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi.

Niyibizi Anonciata w’imyaka 40 y’amavuko, umuturage mu kagali ka Kabaya yavuze ko ibiganiro bagejejejweho na Polisi ari ingirakamaro dore ko bibibutsa kugira uruhare mu ikumirwa ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko n’ibindi byaha muri rusange.

Niyibizi yagize ati, “Najyaga numva ku maradiyo bavuga ku ihohoterwa. Ndumva nejejwe nuko mwatwegereye kugira ngo turusheho gusobanukirwa n’uburemere bw’icyaha cy’ihohoterwa ndetse n’ingaruka zacyo.”

Yakomeje kandi ahamagarira abaturage kudahishira uwariwe wese ukekwaho gukora bene ibi byaha.

Nzangwayimana Gervais, undi muturage wari witabiriye iyi nama yavuze ko Atari asobanukiwe neza n’ihohoterwa.

Yagize ati, Hari ibintu njya nkorera umugore nko kumuhata gukora imibonano mpuzabitsina , ntabwo nabaga nsobanukiwe ko ibwo ndimo gukorera uwo twashakanye ari icyaha.”

Yasabye ko bene izi nama zajya ziba kenshi bityo kugira ngo n’abandi baturage bahabwe bene izi nyigisho ndetse no kugira ngo barusheho kungurana ibitekerezo kuri iki cyaha hagamijwe ku kirandura burundu.

IP Mukamwezi Angelique, ukora mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa yavuze ko iki cyaha kibangamira bikomeye umutekano w’abagikorewe ndetse akomeza asobanura ko ihohoterwa arini icyaha kivutsa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Yahamagariye abaturage kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha bitandukanye by’umwihariko ihohoterwa, aha akaba yabasabye buri gihe kugeza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego bireba, ku bantu bose bakekwaho gukora icyaha cy’ihohotera.

Tuyubahe Edison, umuyobozi w’umurenge wa Busogo ushinzwe irangamimerere, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba ihora ku isonga muri gahunda zo kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi.

Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi kimwe n’izindi nzego, batanga amakuru ku gihe hagamijwe gukumira iki cyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana