LATEST NEWS
Africa
Ngororero : Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana
Publish Date: lundi 11 avril 2016
VISITS :154
By Admin

Ku itariki 9 Mata, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu murenge wa Sovu, ho muri aka karere gufatanya kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.

Ibi yabisabye abagize Komite nyobozi y’imidugudu n’utugari by’umurenge wa Sovu, abakuriye inkeragutabara mu midugudu n’utugari bigize uyu murenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri uyu murenge, n’abagize Njyanama na Nyobozi by’uyu murenge.

SSP Gasangwa yabibasabiye mu nama y’umutekano yaguye y’uyu murenge yari yatumiwemo aba bagize ibi byiciro, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Birembo.

Yabasabye kujya basobanurira abaturage ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, ubwo kuvuzwa, uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be, ubwo kurindwa ivangura, n’ubwo kurindwa gushimutwa.

Yakomeje ababwira ati :"Mujye mubasobanurira ko abana bafite kandi uburenganzira bwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura."

SSP Gasangwa yabwiye abo bagize ibi byiciro kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa cyatuma bajya ku mihanda, aha akaba yarabasabye kujya bakangurira ababyeyi kwirinda amakimbirane n’intonganya babasobanurira ko biri mu bishobora gutuma abana bahunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.

Yabasabye na none kurwanya imirimo itemewe kandi ivunanye ikoreshwa abana nko kubakoresha mu birombe, gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gusoroma icyayi no kwikorera imitwaro mu isoko.

Yababwiye kandi kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo harwanywe ubujura bwo mu ngo , ubw’amatungo, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu, Hibukimfura Jean Pierre yagize ati :"Inzego z’ubuyobozi zibereyeho kuzuzanya. Gufatanya hagati yanyu bizatuma uburenganzira bw’umwana burushaho kubahirizwa, kandi bizatuma harwanywa ibyaha by’ubwoko bwose ; bityo umutekano ukomeze gusigasirwa aho muyobora."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo bayobora ibyo byiciro, kandi abasaba kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...