LATEST NEWS
Africa
Niba ntagihindutse Referandumu itegerejwe muri uyu mwaka tariki ya 18 Ukuboza
Publish Date: lundi 7 décembre 2015
VISITS :474
By Admin

Mugihe Abanyarwanda benshi bari bategereje igihe Referandumu izabera, nyuma yaho inama y’Abaminisitiri isabiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gukoresha Referandumu.

Ubu noneho ntibikiri ibanga kuko izaba tariki ya 18 Ukuboza 2015, nkuko byatangarijwe mu nama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR basabye ko referandumu yakorwa vuba bishoboka mbere y’Inama y’Umushikirano n’umunsi mukuru wa Noheli, kuko hafi ya byose bikenerwa ngo ibe bihari.

Igitekerezo cy’uko referandumu yaba vuba cyashyigikiwe na benshi mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Umukuru w’Igihugu nawe ntiyazuyaza aracyemera.

Kuri ubu igisigaye ni uko byemezwa mu nama y’abaminisitiri iteganyijwe muri iki cyumweru, nyuma bikazasohoka nk’iteka rya Perezida mu igazeti ya Leta.

Muri iyi nama kandi, Abanyamuryango benshi bari bifuje ku bwinshi ko nibura kuri uyu munsi Perezida Kagame yari kugira icyo ababwira niba yemera ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuzongera kwiyamamariza kubayobora.

Ni igitekerezo cyatanzwe n’abanyamuryango bose babashije gufata ijambo mu barenga 2500 bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki kuva mu masaha ya mu gitondo kugera mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo Umukuru w’Igihugu yahagera.

Perezida Kagame akaba na Chairmani hamwe n’Abayobozi bakuru ba RPF-Inkotanyi

Aho ahagereye, yababwiye ko igisubizo bamukeneyeho batakibona uyu munsi [kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015] ahubwo ko bazakibona nyuma ya referandumu.

Ngo nyuma ya referandumu nibwo azagira icyo avuga, gusa kugira ngo hagire igisubizo cyiza cyijyanye n’ibyo abanyamuryango ba FPR n’abanyarwanda muri rusange bamusaba, byasaba ko iyo referandumu yaba yatowe ku bwiganze bwo hejuru ku buryo bushoboka.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi basaba Referandumu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (RNEC) iherutse gutangaza ko ifite ubushobozi buhagije bwo gukoresha referandumu, igihe cyose Perezida wa Repubulika azaba yemeje ko abaturage batora Itegeko Nshinga rivuguruye nk’uko rimaze igihe rinonosorwa.

Abayobozi bakomisiyo y’Igihugu y’Amatora

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...