LATEST NEWS
Africa
Nyabihu : Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha
Publish Date: vendredi 1er avril 2016
VISITS :91
By Admin

​Nk’uko bimaze kugaragara, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda nayo ikaba ifatanya nayo mu kubaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye .Ni muri urwo rwego ku itariki 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Nyabihu yahuguye abo mu murenge wa Bigogwe bagera kuri 84.

Bakaba barahuguwe n’umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, akaba yari ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali Bidobe Albert.

AIP Muhorakeye yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.

Akaba yagize ati :" Ntimujya mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko ? Mwe kuko musobanukiwe n’ingaruka zabyo,mufite inshingano zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryanakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yanabasobanuriye ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye nko kubakubita, kubavana mu ishuri, no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo kandi ababyeyi cyangwa undi ubarera bafite ubushobozi, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa gutinda kubikora, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

Akaba yarababwiye ati : " Mwe mumaze gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana no gufata ku ngufu, mujye mukangurira abandi kuryirinda, kandi bahe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora".

AIP Muhorakeye yasoje abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho batuye.

Nyuma y’ayo mahugurwa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’ amahugurwa idahwema guha abaturage, aho yagize ati :”Turashimira Polisi yacu kubera uburyo ituba hafi, ikaduhugura kwirinda ibyaha bitandukanye, namwe rero murasabwa kuba abafatanyabikorwa beza, mugakumira ibyaha bitaraba, ntimubiharire inzego z’umutekano gusa, kuko nta terambere twageraho nta mutekano dufite.”

Kamanzi Japhet, umwe muri abo bagize CPCs yagize ati :"Abagabo bamwe bari bazi ko gukubita abagore babo ari byo bituma babubaha, ariko menye ko ibyo aho kugira ngo bibaheshe icyubahiro bitera amakimbirane hagati y’abashakanye. Bombi bakwiye kubahana. Ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka ."

Yakomeje agira ati :" Aya mahugurwa ni ingenzi, kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ubwo hari zimwe na zimwe nari nsanzwe nzi, nsobanukirwa n’icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aricyo, n’icyo nakora ngo ibi byaha byose bikumirwe, nkaba nshimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bumenyi iduhaye, nkanasaba bagenzi banjye gukurikiza inama yatugiriye no gusangiza abandi ubumenyi n’inama twungutse.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...