LATEST NEWS
Africa
Nyabihu : Abakobwa babyariye iwabo basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurengera umwana
Publish Date: mercredi 6 janvier 2016
VISITS :126
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yakanguriye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 20 bo mu murenge wa Mukamira, muri aka karere , kuba abafatanyabikorwa bayo mu guharanira uburenganzira bw’umwana.

Ibyo babikanguriwe ku itariki 5 Mutarama 2016 mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yabasobanuriye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa igihe avutse, kuvuzwa, n’uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be.
Yongeyeho ko bagomba kurindwa ivangurwa, gushimutwa, no gucuruzwa, kandi ko bafite uburenganzira bwo kugaragaza igitekerezo, kuruhuka , n’ubwo kwidagadura.
Yagize ati :"Hari abantu babangamira uburenganzira bw’abana nkana bazi neza ko ariko ari icyaha, abandi bakaba babubangamira batazi ko ari cyo."

Yababwiye ko guhohotera umwana harimo kumukubita, kumukoresha imirimo ivunanye, kumuha ibihano bikomeye, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe avutse, kwihekura, no kuvanamo inda.

Na none AIP Uwizera yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Yababwiye ati :"Nk’uko bivugitse, ibiyobyabwenge nk’urumogi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni na yo mpamvu akora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite."

Yabasobanuriye ko uretse gutuma bakora ibyaha, ibiyobyabwenge bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.

AIP Uwizera yabasabye kujya bakangurira abandi baturage kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababikora.
Yasabye buri wese umenye amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana kuyamenyesha Polisi y’u Rwanda ayihamagara kuri nomero ya terefore 116, iyi ikaba itishyurwa .

Umwe muri abo bakobwa babyariye iwabo witwa Nyiramahirwe Confiance yagize ati :"Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro kuko cyatumye ndushaho gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana. Niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana."

Yifuje ko kurengera uburenganzira bw’umwana byakwigishwa ibyiciro by’abantu bose, kandi abasa bagenzi be kuzasangiza abandi ubumenyi bungutse.

RNP

IBITEKEREZO

iki gikorwa ni kiza kuko kurengera umwana ni ingenzi by'umwihariko bihereye kuri nyina umubyara byaba ari akarusho. courage rwose twishimiye kuba police yacu idukangurira inshingano nubundi zitureba.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...