LATEST NEWS
Africa
Nyabihu : Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :34
By Admin

Abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi bagera ku 150 bakorera umwuga wabo mu murenge wa Mukamira, wo mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Mukamira Bicycle Travel Service Cooperative (MUBTSC) bakanguriwe kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Ubu butumwa babuhawe ku ya 23 Ukuboza 2015 na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yabwiye abo banyonzi ati :"Ibiyobyabwenge birisobanuye. Nk’uko bivugitse, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha kuko nta mutimanama baba bafite."

Yabasobanuriye ko ibyaka nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanywi babyo.

Yabibabwiye muri aya magambo :"Abantu bamwe bishora mu biyobyabwenge bibwira ko bizatuma bakira vuba, ariko mu by’ukuri, kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi kandi, ubifatanywe arafungwa akanacibwa ihazabu. Iyo afunzwe, ntaba akora ngo yiteze imbere. Ibyo byose bidindiza iterambere ry’uwabifatanywe ."

Na none AIP Uwizera yabwiye abo banyonzi ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi ababinywa kandi ko bishora abantu mu ngeso mbi nk’ubusambanyi kandi ko ingaruka zabwo zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye kubahiriza amategeko agenga gutwara igare mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

AIP Uwizera yabasabye kandi gukomeza guha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Yanababwiye na none kujya bagira amakenga kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu binyuranyije n’amategeko nk’urumogi, kandi abasaba kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Umuyobozi wa MUBTSC, ari we Twizeyimana Jean Baptiste yagize ati :"Iyi nama ni ingirakamaro kuko twayihwituriwemo kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha."

Mu izina rya Koperative abereye umuyobozi, Twizeyimana yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi kuzikurikiza uko zakabaye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...