LATEST NEWS
Africa
Nyagatare : Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iry’ abana
Publish Date: vendredi 13 mai 2016
VISITS :84
By Admin

Abaturage bo mu kagari ka Tabagwe, mu murenge wa Nyagatare, ho mu karere ka Nyagatare, bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana.

Ibi babikanguriwe ku itariki 10 Gicurasi mu kiganiro bagiranye na Chief Inspector of Police (CIP) Ebert Rutaro na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa, bakaba bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).

Ubu butumwa babuhereye abo baturage mu gikorwa cyo kubegereza serivisi hakoreshejwe imodoka irimo ibiro bikorwamo n’abapolisi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Ababikoramo iyo bamaze kwakira ibibazo by’abaturage, babasobanurira ko iby’inshinjabyaha bizakurikiranwa na Polisi y’u Rwanda ; naho iby’imbonezamubano bizagezwa ku zindi nzego zishinzwe kubikurikirana.

Avuga ku icuruzwa ry’abantu, CIP Rutaro yabwiye abo baturage ko abakora iki cyaha bibasira urubyiruko, aho bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi keza mu bindi bihugu.

Yakomeje ababwira ko iyo babagejeje iyo babajyana babaka ibyangombwa byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.

CIP Rutaro yabwiye urubyiruko rwari aho ati :"Nta gihe mukwiye guha umuntu nk’uwo kuko nta cyiza kiba kimugenza, ahubwo nihagira ubizeza ibyo bitangaza, muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda."

IP Umulisa yabasobanuriye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo ibikorwa hagati y’abashakanye nko guhoza undi ku nkeke, kumutoteza, no kumubuza uburenganzira ku mutungo.

Yababwiye ati :"Nubwo hakorwa byinshi mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana ; haracyari abantu bakibikora. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ibasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa bayo mu kubirwanya."

Yasobanuriye abo baturage ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye, kubakubita ,kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

IP Umulisa yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga, n’ibindi bitera ababinyoye gukora bene biriya byaha, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nomero ya terefone 3512, iryakorewe abana ku 116, cyangwa bakayatanga kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda zibegereye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...