LATEST NEWS
Africa
Nyamagabe : Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano
Publish Date: mercredi 2 novembre 2016
VISITS :194
By Admin

Abayobozi b’inzego z’umutekano n’ab’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe bafashe ingamba zo kubungabunga no gusigasira umutekano bafatanya gukumira icyawuhungabanya.

Uwo mwanzuro bawufatiye mu Nama y’Umutekano yateranye ku wa 31 Ukwakira, ikaba yarayobowe n’Umuyobozi wako, Philbert Mugisha.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware wababwiye uko umutekano wifashe, ibyaha biza ku isonga n’uko byakumirwa.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Umuyobozi w’aka karere yagize ati :"Umutekano muri rusange umeze neza, ariko n’ubwo bimeze bityo ; tugomba gukumira ibyaha byakozwe hirya no hino. Turasabwa gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, gutanga amakuru ku gihe no kwitabira ibikorwa by’iterambere na gahunda za Leta."

Yasabye abo bayobozi kugenzura ko amarondo akorwa neza, no kwegera abo bayobora kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

SP Segakware yabwiye abari muri iyo nama ko kwenga, gutunda no kunywa inzoga zitemewe biri mu byaha biza ku isonga, kandi ko abanywi bazo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa.

Yagize ati :"Ibyaha byinshi bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwege. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora, kandi ndahamya ndashidikanya ko nidufatanya nta kabuza tuzabica".

Yongeyeho ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe harimo gukora icyegeranyo cy’ahantu hakunze kubera ibyaha byinshi kugira ngo hitabweho ku buryo bw’umwihariko.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gukangurira urubyiruko kuba abanyamuryango b’Ihuriro rya bagenzi babo b’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano kuko bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze