LATEST NEWS
Africa
Nyanza : Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Publish Date: mardi 7 juin 2016
VISITS :139
By Admin

Abakaraningufu bakabakaba 70 bo mu mujyi wa Nyanza, ho mu karere ka Nyanza bashyizeho ihuriro ryo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Club), ndetse baba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP).

Iyi myanzuro bayifashe ku itariki 3 Kamena mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bizimana.

Iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Gahondo, ho mu murenge wa Busasamana.

Yabaye nyuma y’igikorwa cy’ubukorerabushake cyo kubumba amatafari 458 yo kubakisha inzu y’umwe mu batishoboye batuye muri aka gace.

Avugana nabo, IP Bizimana yabanje kubagaragariza uko umutekano wifashe muri ako gace nyuma abasaba ko buri wese yagira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho.

IP Bizimana yabwiye abo bakaraningufu bibumbiye muri Koperative Abadakopa ati :" Kugira ngo iyo ntego muyigereho mukwiye gushyira hamwe, mutahiriza umugozi umwe kugira ngo Igihugu cyacu kirangwe n’umutekano usesuye. Buri wese afite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi nta terambere ryagerwaho mu gihe nta mutekano dufite ; kandi nta n’umwe udafite ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha aho biva bikagera”.

Yakomeje ababwira ati :"Iki ni igikorwa gishimishije cy’uko mwihitiramo uburyo bunoze bwo kwicungira umutekano mwishyira hamwe kuko n’ubundi musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha ; ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Kuba mwifatanyije n’urundi rubyiruko mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ; ndetse mugashyiraho ihuriro ryanyu ryo kubirwanya ni akarusho kuko noneho mugiye kujya mubikora mushyize hamwe kandi mubyumva kimwe."

Umuyobozi w’abo bakaraningufu, Ntakirutimana Ramadan yagize ati :" Turashimira Polisi y’u Rwanda idahwema kudukangurira gushyira hamwe, kandi natwe twiyemeje kuba abafatanyabikorwa beza no kugira uruhare rufatika muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha."

Yakomeje agira ati :" Iri huriro rizatugeza ku ntego yo gukorera hamwe tugamije umutekano w’Akarere kacu. Tuzabasha kujya tuganira ku bibazo bitwugarije harimo no kurwanya impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko agenga abawukoresha bose."

Ni ubwa mbere Abakaraningufu bakoze ihuriro nk’iri mu gihe mu Rwanda hamaze kujyaho arenga igihumbi, 90% yayo akaba ari mu mashuri.

Polisi y’u Rwanda yahisemo uburyo bwo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’ingeri zose barimo abakoresha umuhanda, ibigo by’amashuri, abacuruzi n’andi mashyirahamwe atandukanye kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze