LATEST NEWS
Africa
Nyarugenge, nyuma y’umuganda : Umugabo yasanzwe yapfuye, harakekwa inzoga
Publish Date: samedi 29 octobre 2016
VISITS :1189
By Admin

Mu mudugudu wa Kora , Akagari ka Kora,Umurenge wa Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge, umugabo witwa Nkurikiye bakunze kwita Paswale yasanzwe yapfuye bivugwa ko yishwe n’inzoga kuko ngo yaje aho yaguye yasinze cyane.

Bamwe mu baturage bari aho umurambo wa Nkurukiye wari uri babwiye Umuryango.rw dukesha iyi nkuru ko Nkurukiye yaje aho mu gitondo cya kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira,2016 ahagana mu ma saa tatu yasinze cyane ndetse ko bamuzi asanzwe ari umuzunguzayi w’inkweto mu Mujyi wa Kigali.

Aba babutage bakomeje bavuga ko Nkurikiye yari ameze nabi kuko yari yasinze cyane ndetse ko bagerageje kumuha amata ntibigire icyo bitanga.

Ngo nyuma mu ma saa sita z’amanywa abantu bari kuva ku muganda nibwo basanze uyu Nkurikiye yashizemo umwuka.

Ushinzwe Umutekano mu Kagari ka Kora , Steven Mugisha , yatangaje ko uyu Nkurikiye uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kivumu muri aka Kagari.

Mugisha yakomeje avuga ko amakuru bamaze kubona ari uko uyu Nkurikije yaje aha yaguye avuye kunywera mu Kabari k’uwitwa Habibu mu Gitega aho bivugwa ko yanywaga inzoga yitwa Jumong ndetse ko isindwe ryayo ariryo ryamuhitanye.

Ati’’Turi mu muganda nibwo twamenye ko uyu Nkurikiye yasinze yicaye imbere y’akabari k’uwitwa Mukeka nyuma turi kuva ku muganda nibwo abaturage badutabaje bavuga ko yitabye Imana’’

Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugera ahari uyu murambo wa Nkurikiye aho yatangiye iperereza ku rupfu rwe .

IBITEKEREZO
boniface

Twihanganishije abo mu muryango we, bibaye ari inzoga koko byaba bibabaje kunywa inzoga wihahiye ikageraho iguhitana, abantu bakwiye kwirinda ziriya nzoga zaduka kuko usanga hari nigihe zidafite ubuziranenge nimureke dufatanye n'inzego z'umutekano mu guhashya izi nzoga kuko zazatumaraho abantu pe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze