LATEST NEWS
Africa
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Publish Date: dimanche 7 février 2016
VISITS :286
By Admin

Ushinzwe imikoranire ya Police y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, ku itariki 5 Gashyantare 2016, yahuguye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagera ku 120 bo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda , y’aka karere, ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

IP Rutayisire yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bitera uwabinyoye gukora iryo hohoterwa, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati :"Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku warikorewe, uwarikoze, ndetse n’imiryango yabo bombi, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya, atanga amakuru ku gihe."

Na none yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, bitesha umutwe uwabinyoye, maze agakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana (Defilement).

Yagize ati :"Ibyo bikorwa byabo biteza umutekano mucye, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya."

IP Rutayisire yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko., aho yaboneyeho kubibutsa kuba maso muri iki gihe cy’amatora, kugira ngo nayo azagende neza.

Yabasabye kujya kandi basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere, kandi ko bimudindiza, kuko iyo bifashwe birangizwa, maze amafaranga yabishowemo yakabaye akoreshwa mu bimuteza imbere n’umuryango we, akaba apfuye ubusa.

Bwana Mugema Onesphore ,ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Nyagisozi nawe wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yahaye abo ba CPCs, n’inama yabagiriye, maze abasaba kubikurikiza kandi abashimira uko bitwaye mu gihe bamaze bakora iyi mirimo.

Umwe muribo witwa Nzabamwita Thomas yagize ati :" Iyi nama ni ingirakamaro kuko yaduhwituye, itwibutsa kwita no kuzuza inshingano zacu zijyanye ahanini no kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kudacika intege n’ubwo manda yacu igeze ku musozo."

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano muri uyu murenge .

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana