LATEST NEWS
Africa
Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba
Publish Date: jeudi 13 octobre 2016
VISITS :4657
By Admin

Perezida Kagame yasubije Abafaransa bashaka kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko nta kibazo na kimwe abifiteho ariko ko bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda butagendera ku bw’u Bufaransa.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017 ; yabashimiye umusaruro w’imbaraga bashyira mu kazi kabo n’icyizere Abanyarwanda bafitiye Ubucamanza bw’u Rwanda.

Nyuma y’amezi agera ku 10 ubucamanza bw’u Bufaransa busubitse idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.

Perezida Kagame yakomoje kuri iki avuga ko nta kibazo na kimwe abifiteho gusa ko bikwiye gutanga ubutumwa bushya.

Ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

“Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya.

Muzi ibyo ndi kuvugaho ? Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi.”

“Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside. Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa aho kuba undi muntu uwo ariwe wese mu Rwanda kandi aho kuba Abanyarwanda. Ndabizi bamwe muri mwe murahangayitse muvuga muti oh.., u Bufaransa..., ariko mukwiye gutuza. U Rwanda ntabwo ruzahura n’ikibazo na kimwe.”

Gen. Kayumba Nyamwasa, Perezida Francois Hollande na Perezida Paul Kagame

IBITEKEREZO
kagabo innocent

banyarwanda ndagira ngo mbibutse ko tutariho kubwabazungu.mushikame dukenyere kigabo turangajwe imbere na muzehe wacu ntakumutererana.

Felix m

Kayumba ibyurupfu rwa Rudahigigwa na Musinga nIbyabazize sheringi ya Dimbahasi y'Abafaransa ntacyo bikubwiye ubabajwe na Kinani ???waretse kongerera umutima wawe amafuti menshi ?icyo nzi neza nuko umutimanama wawe ukubaza byinshi !

zimurinda

Ahhhhhhhhh ibi byo nibiki ?aba bagashaka buhake badushakaho iki ?gusa bamenyeko barigukina nikipe bataze Muzehe wacu oyyyyyyyyyy abanyarwanda twese tubari inyuma

Nshuti

Nugusabira abagenzi batuvuyemo arikose ntabwo hakorwa,iperereza ryindwara yadutse mugihugu ntacyo Minster wubuvuzi aratangaza,kuriyo dwara igiye,kumara Abantu bangahe bamaze,kwitaba Imana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...