LATEST NEWS
Africa
Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze
Publish Date: jeudi 16 juin 2016
VISITS :665
By Admin

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Dlamini Zuma, wagaragarijwe aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Ni inama izateranira i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga, aho u Rwanda ruteganya abashyitsi hagati ya 3500 na 4000 n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 54.

Nyuma y’ibiganiro n’Umukuru w’igihugu kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena, Dr Dlamini Zuma yabwiye itangazamakuru ko mu byumweru bitatu bazaba basesekara ‘‘muri iki gihugu cyiza’’ ngo hatangire ibikorwa by’inama.

Ati ‘‘Ejo twagize umwanya wo kuzenguruka ahari ibikorwa bizifashishwa birimo amahoteli, ahazabera inama, kandi turishimye ko tuzaba turi hano kandi tuzagubwa neza.’’

Iyi nama ya AU izabera muri Kigali Convention Center

Isura ya Kigali Convention Center nijoro

‘‘Ahazabera inama hameze neza, turishimye kandi itsinda rya AU rizaza mu mpera z’ukwezi ubwo ibizakenerwa bizaba bisuzumwa neza uko bikora, niyo mpamvu turi hano kandi twagize n’amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika, nka Perezida uzakira iyi nama twagiranye ibiganiro by’ingenzi bijyanye nayo.’’

Dr Dlamini Zuma wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, yasoje uruzinduko rwe nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu.



Dr Dlamini Zuma yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro

IBITEKEREZO
Kagabo

Abaherutse aho mu Rwanda bavuga ko amajyambere agaragara i Kigali gusa kandi ko ibintu bihenze cyane. Mu cyaro ho ntakigenda !!!

Oscar gashema

Nukuri urwanda rugeze heza kandi hashimishije ababibwirwa bataragera murwanda bazaze.birebere ?ushobora kuhagera ukahakunda nuzifuze gutaha bika byiza cyane karibu !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...