LATEST NEWS
Africa
Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :824
By Admin

Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, harimo na gahunda y’igihugu igamije guteza imbere inganda zikora imyenda mu Rwanda, ku buryo imyenda ya caguwa izacika burundu mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana mu karere ka Karongi.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bari mu nzego z’abikorera, amadini abayobozi mu nzego za leta n’imiryango itari iya leta, Perezida Kagame yanenze abatuma gahunda yo guca caguwa mu Rwanda yumvikana nabi nyamara yaraganiriweho bihagije.

Yavuze ko muri caguwa abantu mu mahanga bambara imyenda bayirambirwa bakayizana mu Rwanda, umuntu akayigura harimo n’isanzwe izwi ko abantu badashobora gutizanya kandi bakayigura yarambawe.

Yagize ati “Twaranavuze mu nama nkuru ya leta, twaricaye turabiganira turavuga tuti ariko tugomba kwitonda kuko abantu babimenyereye imyaka myinshi cyane nubwo twabyita bibi. Bamwe twaravutse turabisanga. Kugira ngo ubice nubwo bifite ibizina bibi, ntabwo wabica gusa udafite icyo utanga.”

Perezida Kagame yavuze ko nk’uko bisanzwe, iyo ushaka gukora ibintu bihindura amatwara bitazanye kwitiranya ibintu no kubyumva nabi, ugomba guca ibintu weretse abaturage impamvu zumvikana nabwo ukagaragaza ibisimbura ibyo uri kubabuza.

Ati “ Icyo dushaka gukemura ni ikibazo ntabwo dushaka gutera ikibazo. Bati ya mvugo ya Minisitiri Kanimba, bati Kanimba ushaka guca ibintu hano mu Rwanda, ntibanavuge bati ushaka kubica ataduhaye ibibisimbura, Oya, bikaba ko ari gahunda ya Kanimba yashatse guca ibintu mu Rwanda gusa, bakagarukira aho ntibasobanure.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari byo ! Ntabwo ariko bikwiye kumera, ntabwo ari ikibazo cya Kanimba ntabwo ariwe utera ikibazo, nta nubwo inshingano ye ari ugutera ikibazo ahubwo arashaka kugikemura kandi ni ibintu twumvikanyeho mu nama ya leta kubera twaranabyize. Buriya navuze bike iyo nza kujya mu gusesengura nkabaha amateka yabyo yose, ngira ngo bamwe bashobora no kubyiyamburira hano.”

Perezida Kagame yavuze ko icyangombwa ari uko leta yubaka inganda zifite ubushobozi bwo gukora imyambaro Abanyarwanda bakeneye, kuko bimaze kwigaragaza ko u Rwanda rushoboye ibintu nk’ibi hashingiwe no kuba rwikorera mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Yakomoje kandi ku gihugu cya Uganda gihinga ipamba ivamo imyenda, ku buryo ngo binashobotse igice kinini Uganda igurisha cyanazanwa mu Rwanda kikabyazwa umusaruro. Yanavuze ko u Rwanda ruri korora amagweja nayo yatanga indodo zakwifashihwa mu gukora imyenda.

Guhindura imyumvire ku bikorerwa mu Rwanda

Perezida Kagame kandi yasabye abatuye Intara y’Uburengerazuba guhindura imyumvire ku gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rushobora kugira byinshi rwakora aho kujya ruvana ibintu hanze cyangwa rukohereza ibintu hanze ngo bitunganywe bikagaruka bihenze.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Yatanze urugero ku buryo Abanyarwanda batanywa ikawa y’u Rwanda iri mu za mbere nziza ku Isi, nyamara ugasanga baranywa nka Nescafé.

Ati “Aba ba minisitiri bari hano, n’abashinzwe inganda, abashinzwe gucuruza n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, wajya mu biro byabo bakaguha ikawa batazi n’aho iva rwose. Wabaza uti ndashaka ikawa bakakuzanira akantu, Nescafé, biriya ni ibisigazwa ntibigira umwanya biriho ... akaba ari yo kawa unywa, iyawe ya mbere ku Isi ikabura.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire n’ imikorere bigomba guhinduka “vuba bikihuta”, gusa ngo ikibazo ni ibivugwa buri munsi ariko ntibikorwe.

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze