LATEST NEWS
Africa
Perezida Paul Kagame yagaragajwe yambaye “Maillot Jaune” ku bwo gushimirwa na benshi kuba Indashyikirwa
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :2065
By Admin

Mu gihe umukino w’amagare ukomeje guhesha ishema u Rwanda no gukundwa na benshi, umunyabugeni yerekanye uburyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari umukinnyi w’indashyikirwa wambaye umupira w’umuhondo (maillot jaune) kubw’intambwe akomeza kugeza ku Rwanda.

Mu Rwanda hari abahanzi n’abanyabugeni batandukanye, kandi bagira ubuhanga no guhanga udushya bagatanga ubutumwa bwabo babinyujije mu bihangano. Umuhanzi nyarwanda mu by’ubugeni unafite amateka n’impano idasanzwe muri aka kazi, Alphonse Kilimobenecyo, yerekanye ko Perezida Paul Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa wambaye umupira w’umuhondo kandi buri wese ahanze amaso.

Ubusanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare, umukinnyi wambaye umupira w’umuhondo (maillot jaune) aba ari umukinnyi uri ku isonga kandi aba ahanzwe amaso na buri wese, akaba ari nawe uba witezweho gukomeza guhesha ikipe ye amanota meza afatanyije n’abandi aba ayoboye.

Ibi ni nabyo umuhanzi mu by’ubugeni, Kilimobenecyo Alphonse yagaragaje mu gihangano cye gikubiyemo ubutumwa bwerekana uko abayobozi b’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida Kagame, bagejeje igihugu ku majyambere abereye Abanyarwanda.

Iki gihangano, kigaragaza ikipe y’amagare igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, uri imbere ya bose akaba ari Perezida Paul Kagame wambaye umupira w’umuhondo.

Akurikiwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’ingabo, aba Minisitiri, abadepite, Abasenateri, ba Guverineri, abayobozi b’uturere n’umujyi wa Kigali, umuvunyi n’abandi benshi, kandi buri umwe aho ari n’icyo arimo gukora bifite igisobanuro uyu muhanzi yashatse kugaragaza.



Iki gihangano kigaragaza abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame

Alphonse Kilimobenecyo, avuga ko Perezida Kagame, wambaye umwenda w’umuhondo, bishatse gusobanura ko ari we wahaye intore icyerecyezo n’intego biboneye, akanazirangaza imbere mu majyambere.

Ati : "Abanyarwanda bamaze kumenyera ko mu irushanwa ry’amagare, umukinnyi wambaye maillot jaune (umupira w’ umuhondo) aba ahagaze neza, ari we Ndashyikirwa akaba ni Indangamirwa mu bandi. No mu gihugu dufite uwambaye maillot jaune ; abanyarwanda bose baramuzi ni Nyakubahwa Paul Kagame kandi arigaragaza mu kazi akora neza kugirango u Rwanda ruhore rutera imbere.

Ntawashidikanya ko ari we Mutoza Mwiza w’Intore wazihaye icyerekezo n’intego biboneye, akanazirangaza imbere mu majyambere u Rwanda rukatajemo... Iyo amarushanwa atangiye cyangwa se arimo aba, abayobozi bakora ibikorwa bitandukanye kugirango batsinde ; bamwe barasenga, bagasaba Imana ko ibaha ubwenge n’imbaraga byo kubafasha mu marushanwa, abandi barinda umutekano muri byose, n’ibindi… Kandi muri ayo marushanwa, abashinzwe amategeko n’ubugenzuzi baba bahari bareba niba Intore zihagaze neza. "

Uyu muhanzi Alphone Kilimobenecyo, ni umugabo ukuze ufite abana batatu, akaba ari umuhanzi w’umunyabugeni wanabyize hanze y’igihugu mu myaka yashize, dore ko yarangije icyiciro cya gatatu (Masters) mu Burusiya mu mwaka w’1990 kandi akaba ari mu banyarwanda batunze mudasobwa bwa mbere kuko yayitunze mu mwaka w’1986.

Uyu mugabo kandi niwe wakoze inyigoshusho (Design) y’ibendera ndetse n’iy’ikirangantego cy’igihugu cy’u Rwanda bikoreshwa ubu, ibihangano bye bikaba byaratsinze ibindi byinshi mu marushanwa yari arimo n’abanyamahanga batandukanye, biza kugaragara ko inyigoshusho y’ibendera n’iy’ikirangantego yari yakoze biruta iby’abandi bose bahatanaga ndetse aranabihemberwa.

Uretse n’ibi birango bikomeye by’igihugu cy’u Rwanda, Alphonse Kilimobenecyo akaba ajya akora ibirango n’ibishushanyo bikoreshwa ahantu henshi mu Rwanda.

Si ubwa mbere akoze igihangano kigaragaza ishusho n’ubushongore n’ubukaka bw’abayobozi bakuru b’igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame, kuko mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 nabwo yakoze igihangano cyagaragazaga Perezida Kagame nk’umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru, ikipe yari igizwe n’abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye mu Rwanda, iki gihangano kikaba cyaratangaje abantu benshi ndetse abayobozi batandukanye bagihererekanya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana