LATEST NEWS
Africa
Police FC yatsinze AS Kigali
Publish Date: lundi 4 avril 2016
VISITS :216
By Admin

​Police FC ikomeje kwiyongerera amahirwe aganisha ku gikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam National Premier Ligue ku nsinzi y’igitego kimwe ku busa mu mukino wayihuje na AS Kigali kuri sitade ya Kicukiro kuri iki cyumweru.

Rutahizamu Usengimana Danny niwe watsinze icyo gitego rukumbi ku munota wa 65 cyabonetse muri uwo mukino, ubwo myugariro wa AS Kigali yananiwe gukura umupira imbere y’izamu ryabo.

Police FC yari yatangiye irushwa, nyiyari ifite kapiteni Innocent Habyarimana, Kalisa Rachid, Imran Nshimiyimana ,Mwemere Ngirinshuti na Gabriel Mugabo ariko bikaba bitabujije ko umutoza wayo André Kasa Mbungo gukoresha abahari kandi akabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Iyi nsinzi isize Police FC ku mwanya wa gatanu n’amanota 27,ikaba irushwa amanota 5 na Mukura VS na Rayon Sport ziyoboye urutonde kuko zifite 32 n’ubwo Police FC igifite umukino w’ikirarane izakina na Etincelles.

Umutoza Kassa Mbungo yashimye uko abakinnyi be bitwaye aho yagize ati :”Nishimiye uko umukino twawukinnye, abakinnyi bagerageje kuba mu mukino kuva watangira kugeza urangiye kandi bakinannye inyota ya gutsinda ari nabyo tugezeho.”

Yavuze ko iyi nsinzi itumye Police FC iguma mu rugamba rwo guhatanira igikombe n’ubwo ngo hakiri kare, ngo intego y’ikipe atoza buri gihe aba ari igikombe kandi ko yizeye ko mu gice cya kabiri cya shampiyona bizashoboka.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...