LATEST NEWS
Africa
Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona
Publish Date: dimanche 3 avril 2016
VISITS :78
By Admin

​Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe ya Kaminuza nkuru ishami rya huye ibitego 60 kuri 28.

Nyuma y’umunsi wa 5 shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 15 kuri 15 inazigamye ibitego 143, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 12.

Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Kaminuza nkuru, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinzemo 12 wenyine , na Bizimana Haruna watsinze 5.

Nyuma y’uwo mukino umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

Yavuze kandi ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Kapiteni w’iyi kipe Mutuyimana Gilbert yavuze ko gutsinda babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe bubaba hafi, umutoza ubimenyereye, ahoyagize ati :”Ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi tugakora imyitozo myinshi, kandi gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, tukanitwara neza mu mikino nyafurika aho tuzaba duhagarariye igihugu.

Nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona Mutuyimana Gilbert amaze gutsinda ibitego 54 wenyine.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana