LATEST NEWS
Africa
Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma
Publish Date: mardi 31 mai 2016
VISITS :49
By Admin

​Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yeretse abafana bayo n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange ko igikombe cy’iyi Shampiyona na cyo izakizamura, maze igisangishe ibindi yatwaye.

Ibi yabishimangiye ubwo imikino y’icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda yasubukurwaga ku wa gatandatu tariki 28 Gicurasi aho yatsinze Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ibitego 37 kuri 27.

Mu cyiciro cya mbere, Police Handball Club yari yatsinze ikipe y’iri shuri ibitego 30 kuri 15.

Igice cya mbere cy’umukino wahuje aya makipe yombi mu cyiciro cya kabiri cy’iyi Shampiyona cyarangiye Police Handball Club itsinze Ikipe y’iri shuri ibitego 16 kuri 12.

Muri uyu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize , Kapiteni wa Police Handball Club Gilbert Mutuyimana na Zachar Tuyishime batsinze ibitego umunane buri umwe.

Iyi nsinzi yatumwe Police Handball Club igira amanota 30 nyuma yo gutsinda imikino icumi yikurikiranije. .

Umutoza wayo, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati," Tuzirikana ko buri mukino ufite agaciro.Iyo myumvire ituma dukina dufite intego yo gutsina kandi buri gihe tubigeraho."

Yashimye abakinnyi kubera gukina bafite intego yo gutsinda agira ati,"Dufite imikino umunane ikomeye dusigaje gukina ku buryo tugize uwo dutsindwa ; byatuganisha ku kubura igikombe cy’iyi Shampiyona, uretse ko ibyo tutabiteganya."
Police Handball Club yihariye ibikombe by’amarushanwa akinwa imbere mu gihugu, aho mu myaka itanu ishize ubwayo yatwaye iby’imyaka ine. Ibikombe byose by’imikino inyuranye yakinwe imbere mu gihugu mu 2014 na 2015 yarabyegukanye.

AIP Ntabanganyimana yavuze ko ibigwi by’iyi Kipe abereye umutoza bizwi no ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse yongeraho ko bari kuyitegura neza kugira ngo izitware neza mu marushanwa ahuza amakipe yo mu karere U Rwanda ruherereyemo ; ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...