LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana
Publish Date: lundi 14 mars 2016
VISITS :76
By Admin

​Nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda irakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukomeza izo ngamba.
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, nyuma y’aho hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Burera wataye ishuri, akaza gushaka akazi ko gukora mu rugo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, nyuma y’umwaka umwe akisanga yatewe inda n’umusore wogosha. Ubu uyu mwana akaba ari kwitabwaho n’ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abapolisi baturutse Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibirego by’abaturage izwi nka “Mobile Police Station Van” muri uwo murenge wa Base ngo ryigishe abaturage uburenganzira bw’umwana.
Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Base ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, harimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ubuntu, bityo bikaba bidakwiye ko hari umwana wavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Yakomeje avuga ko hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi, izi zose zigamije gutuma umunyarwanda abaho neza ; ariko hakaba hakiri abantu bamwe n’imiryango imwe n’imwe idashyira izo gahunda mu bikorwa, ari nayo itita ku burenganzira bw’umwana.

SP Mbabazi yabwiye abaturage ba Base ko mu gace kabo hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ibyo byose bigatuma habaho ibikorwa by’ihohoterwa mu miryango no kutita ku bana.

Yagize ati :”Murasabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rigaragara mu miryango yanyu, mugatanga amakuru y’abahungabanya uburenganzira bw’umwana”.

Twahirwa Phocas, umwe mu baturage b’uwo murenge watanze ikirego cye, yagize ati” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka, kandi nahawe na nimero haramutse havutse ibindi bibazo nahamagara nkabamenyesha”.

Twahirwa yashimiye inama Polisi idahwema kubagira, anayizeza ko bagiye gukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bagashishikariza abantu kwita ku burenganzira bw’umwana ubirenzeho agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Inspector of Police (IP) Angelique Uwamwezi, nawe wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), IP Emmanuel Dusengimana ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claire Gasanganwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze