LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko
Publish Date: mercredi 20 juillet 2016
VISITS :257
By Admin

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi gufatanya bagafasha abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko kugera yo mu mutekano.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi, mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi mbere y’uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zitangira uyu munsi.

Guhera uyu munsi kugeza ku italiki ya 23, mu gihugu hose, abanyeshuri batangiye kuva ku mashuri yabo bajya iwabo mu biruhuko.

SP Ndushabandi yagize ati :”Ingendo zagombye kubaho mu mutekano nta kizitambamiye . Abatwara abagenzi bagomba kugenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge busabwa bijyanye n’ibyo zikora.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe, abatwara imodoka benshi bakoresha umuvuduko udasanzwe, utuma bashobora kwangiza byinshi aho yagize ati :”Aya ni amakosa, ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abantu kandi ntibikwiye kubaho, abapolisi biteguye kubihagarika.”

Yihanangirije kandi abashoferi batendeka, abatwara abagenzi nta ruhushya babifitiye bitwikiriye ubwinshi bwabo,..maze avuga ko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.

Yagize kandi ati :” Nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda izagenzura ko umutekano w’abanyeshuri mu ngendo zabo wubahirizwa, kimwe n’iz’abandi bagenzi nta kigomba kuzihungabanya.”

Yagiriye inama amashuri korohereza no gufasha abanyeshuri kuva ku bigo, ababyeyi nabo bakabafasha kuva aho bururukira.

Yakomeje yihanangiriza abashoferi batendeka abagenzi maze avuga ko abapolisi bazashyirwa ahantu henshi nk’uko bisanzwe ngo bagenzure ko ingendo zirimo gukorwa hubahirijwe amategeko.

Ubu butumwa buje bukurikira ubwatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, buvuga ku buryo burambuye uko abanyeshuri bazakurikirana mu kuva ku bigo bigaho.

Bwavugaga ko abanyeshuri bazava ku bigo mu byiciro kandi bambaye impuzankano y’amashuri bigaho.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...