LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano
Publish Date: mardi 3 mai 2016
VISITS :150
By Admin

​Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatiye umugabo wari ufite amafaranga y’amiganano, na none ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe undi mugabo nawe afite amafaranga y’amiganano.

Uyu mugabo witwa Nzisengera Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko yafatanywe inoti 42 z’amafaranga y’amiganano harimo inoti 23 z’ibihumbi bitanu (5000Frw) n’izindi 19 z’ibihumbi bibiri(2.000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu m ugabo yafashwe ubwo yari arimo kubitsa aya mafaranga akoresheje uburyo bugezweho bwa Tigo cash, akaba yagize ati :”Uwari ugiye kuyamubikiriza yarayitegereje asanga ni amahimbano, niko guhita abimenyesha Polisi imwegereye afatwa atyo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.”

IP Kayigi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, aho yavuze ati :”Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo abantu bagashaka imirimo yabateza imbere kandi itabagiraho ingaruka.”

Yanagiriye inama abakira n’abatanga amafaranga kuri za Telefoni gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko bishoboka ko hari amiganano yaba ari muyo bakira, aha akaba yagize ati :”Nubwo amafaranga y’amiganano adakunze kugaragara mu ntara yacu, abatanga n’abakira amafaranga nabo barasabwa kuba maso kandi bagatungira agatoki Polisi ahabonetse amafaranga nkaya.”

Yasoje avuga ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ahawe ari amiganano, abaturage bakaba basabwa gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bagatanga amakuru kugirango abanyabyaha bafatwe.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

RNP

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

Amafaranga y'amakorano ateza igihugu igihombo kuko iyo abate menshi atuma ifaranga Rita agaciro.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana