LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa
Publish Date: lundi 8 février 2016
VISITS :101
By Admin

​Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye kugirango irushanwa ryose rigende neza.
U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, rikaba ryaratangiye ku italiki ya 16 Mutarama 2016 rigomba kumara ibyumweru bitatu kuko ryarangiye ejo ku cyumweru, rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Iri rushanwa ryahuje ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika ari byo Tunisia, Morocco, Guinea, Mali, Angola, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Uganda, Gabon, DR Congo, Niger, Nigeria, Ivory Coast, Cameroon n’u Rwanda rwaryakiriye.
Irushanwa rya CHAN 2016 ku nshuro yaryo ya kane ryarangiye ryegukanywe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati :”ikigaragaza ko iri rushanwa ryari riteguwe neza n’abafatanyabikorwa bose harimo na Polisi y’u Rwanda, ni uko nta kintu kigeze kibaho cyahungabanya umutekano mu gihe imikino yose yabaga. Abapolisi baherekeje abaje bayoboye amakipe, abakinnyi n’abafana aho babaga hose no mu myitozo ,ubufatanye hagati y’abateguye bakanahagararira irushanwa hamwe n’abashinzwe umutekano bwabaye ntamakemwa., .”

Uretse imikino ya nyuma, undi mukino wahuruje imbaga muri iri rushanwa ni uwahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakinwe mu mpera z’icyumweru cyashize. Kuri uyu mukino, Polisi yaherekeje amagana y’abafana ba Kongo kuva ku mupaka wa Rubavu kugera I Kigali.

Kongo(RDC) yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo u Rwanda ku nsinzi ya 2-1 muri kimwe cya kane cy’irangiza nyuma y’igihe cy’inyongera mbere y’uko itsinda Guinea kuri penaliti 5-4 bamaze kunganya 1-1 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Mali nayo yageze ku mukino wa nyuma n’ubwo yari yari yatsinze umukino umwe mu itsinda D yari irimo kuko yanganyije na Uganda 2-2, itsinda Zimbabwe 1-0, inganya na Zambiya 0-0 aho yarangije idatsinzwe ari iya 2 inyuma ya Zambiya.

Umubare munini w’abafana bavuye muri Uganda n aKongo kuva iri rushanwa ryatangira, Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire myiza berekanye mu ngendo zabo bafatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

ACP Twahirwa yongeyeho ari :”Uburyo abafana bitwaye bwari bushimishije, mu bikorwa by’isaka nta kibazo cyabayemo hose kandi dukomeje kugira ikizere ko inzego zacu zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwanakwakira amarushanwa arenze aya.”

Irushanwa rya CHAN ryakiniwe ku bibuga bine aribyo Stade Amahoro, Stade ya Kigali I Nyamirambo zo mu Mujyi wa Kigali, stade ya Huye mu Majyepfo na Stade Umugada yo mu karere ka Rubavu I Burengerazuba.

U Rwanda akaba ari ubwa gatatu rwakiriye ishushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, nyuma yo kwakira neza igikombe cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17muri 2011 n’icy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009.

RNP

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Turashira Police yacu uburyo yacunze umutekano CHAN ikarinda isoza amahoro kuburyo nabanyamahanga bagiye bifuza u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...