LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi
Publish Date: samedi 9 janvier 2016
VISITS :322
By Admin

​Itsinda ry’abapolisi batandatu riri mu karere ka Karongi aho ririmo gukora igikorwa cy’ubugenzuzi kigamije kumenya uko inkongi z’umuriro zakumirwa.

Icyo gikorwa kirangwa no kwigisha abaturage ikizitera, uko bazirinda, n’uko bazizimya igihe zibaye.

Inspector of Police Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere yavuze ko itsinda ayoboye rizamara muri iki gikorwa icyumweru, kugeza ubu rimaze gukorera isuzuma isoko rimwe, sitasiyo eshatu zigurisha ibikomoka kuri peterori , amaduka asaga 30, amabanki atanu, ishuri rimwe, n’amahoteri abiri.

Yavuze ko bake muri bariya bamaze gukorera isuzuma ari bo bafite ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro bikiri bizima.

Yakomeje agira ati :"Hari ababifite ariko byarangiritse. Hari noneho n’abatabifite".
IP Rutebuka yavuze ko abafite ibyangiritse yabagiriye inama yo kubikoresha cyangwa bakagura ibishya, naho abatabigira abakangurira kubigura.

Yagize ati :" Igishimishije ni uko bumva akamaro ko kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro kandi bakaba bariyemeje ko bagiye kubigura."

Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabijeje ko nibamara kugura ibyo bikoresho izabigisha uko bikoreshwa.

Inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kuri zo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa imbaraga n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo iba intandaro y’inkongi.Mu mwaka ushize wa 2015, habayeho inkongi z’umuriro zigera ku 100 mu gihugu hose, zahitanye abantu 6 mu gihe batanu bakomeretse.

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturarwanda yo kujya bazimya kandi bagatandukanya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha.

Irabibutsa kandi nimero za terefone zitangirwaho amakuru y’inkongi y’imiriro, izo nomero akaba ari : 111,112 na 0788311120.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...