LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko
Publish Date: samedi 2 juillet 2016
VISITS :308
By Admin

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda kwirinda kuvunjisha amafaranga ku bantu batabifitiye uruhusha.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho kuwa kane tariki ya 30 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorea mu karere ka Rusizi ifatiye mu murenge wa Bugarama abantu 3 bakekwaho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, aribo Nsengiyumva Theobald , Nshutikuneza Vincent na Sango Jean, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP), Celestin Twahirwa yavuze ko ibikorwa nk’ibi atari byinshi mu Rwanda, ariko avuga ko nabyo bitakwihanganirwa.

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu bafite inshingano zo kurwanya ivunjwa ry’amafaranga ritemewe, bikaba bigamije kurengera ubukungu bw’igihugu bushobora guturuka ku bucuruzi bw’amafaranga cyane cyane ubukorerwa ku masoko atemewe.
ACP Twahirwa yagize ati ; Hariho uburyo n’amategeko bigenga ivunja ry’amafaranga bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, itegeko rishyiraho Banki Nkuru y’Igihugu n’amabwiriza rusange agenga za biro z’ivunjisha…

Ayo mategeko n’amabwiriza yose arasobanutse kandi agomba kubahirizwa. Abantu rero bumva bashora imari mu gukora umurimo w’ivunjisha bagomba kwaka icyangombwa gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu n’ishyirahamwe nyarwanda ry’abiro byivunjisha Rwanda Forex Bureau Association -RFBA), aho kubikora mu buryo butemewe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Kugeza ubu mu Rwanda abasabye ibyangombwa byo kuvunjisha ni 88, aho 55% byabo bose bakorera mu mujyi wa Kigali.

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko amabwiriza yo mu mwaka wa 2013 agenga
za biro z’ivunjisha ingingo yayo ya 3 ivugako nta muntu wemerewe gukora cyangwa kwiyitirira gukora umurimo w’ibiro by’ivunjisha mu Rwanda atabyemerewe na Banki Nkuru hakurikijwe aya mabwiriza rusange.

Ingingo ya 4 nayo ivuga ko Sosiyete cyangwa koperative yifuza
kubona uburenganzira bwo gushyiraho ibiro by’ivunjisha igomba : Kugira byibuze
imari shingiro ingana na miriyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda
(20.000.000 Frw) cyangwa angana nayo mu yandi mafaranga mbere yo gutangira
ibikorwa kandi akagumaho igihe cyose.

Kuri aba bafashwe, ACP Twahirwa yagize ati ;”Aba
rero bakora mu buryo butemewe n’amategeko bigaragara ko ntaho baba banditse,
ntibishyura imisoro, n’andi mafaranga asabwa, niyo mpamvu buri muntu wese
akwiye kubahagurukira akabarwanya.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo ya 488 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y‟u Rwanda cyangwa amadevize mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi yanasabye abantu bakora
ubucuruzi mpuzamahanga nabo kwirinda kugura cyangwa kugurisha amafaranga
cyangwa amadovize ku bantu batemewe.

Yakomeje avuga ati ;”N’ubwo ubucuruzi nk’ubu butagaragara cyane mu Rwanda, dufite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kandi mu guca ubucuruzi nk’ubu ni ukwita ku bukungu bw’igihugu n’inyungu za rubanda.”

Polisi y’u Rwanda na Banki Nkuru bajya bagira gahunda yo gukangurira no kwigisha abashoramari gushyiraho ibiro by’ivunjisha byemewe aho kubikora mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora gutesha agaciro ifaranga n’izindi ngaruka ku bukungu.

ACP Twahirwa Celestin

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko za Hoteli, amashyirahamwe y’ingendo n’ay’ubukerarugendo ariyo yanyine yemerewe kwakira amadovize kubera akazi bakora ko kwakira abanyamahanga benshi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana