LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yafashe agatsiko k’abantu bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Publish Date: jeudi 17 mars 2016
VISITS :407
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yafatiye abantu bane mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Abafashwe ni Jean Paul Nsengiyumva w’imyaka 30 y’amavuko, Pacifique Uwineza ufite 27, Louis Bamutake uri mu kigero cy’imyaka 37, na Ernest Kalisa ufite 34.

Aba uko ari bane bafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Werurwe mu kagari ka Batsinda, umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, bakaba barasanganywe ibihumbi 996 by’amafaranga y’u Rwanda by’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abari bazi ko bakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yagize ati :"Ayo makuru amaze kumenyekana, abapolisi bigize bamwe mu bashaka bene ayo mafaranga y’amiganano. Aba bakurikiranyweho iki cyaha basabye abo bapolisi ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda mazima ; bababwira ko babaha miriyoni y’ay’amiganano. Bakimara kuzana ayo y’amiganano yo guha abo bapolisi bahise bafatwa."

Bafatanywe inoti 261 zigizwe n’103 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri ; naho izindi zisigaye 158 zikaba zari iz’ibihumbi bitanu.

ACP Twahirwa yagize ati :"Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ingaruka zayo ari mbi."

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima ; kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zivuga ko amafaranga y’amiganano ateza igihombo abayahabwa, kandi ko uko arushaho kuba menshi ari na ko arushaho gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.


Ingingo ya 604 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...