LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yafashe indi moto yari yibwe mu karere ka Rubavu
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :339
By Admin

Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bukorwa hamwe na hamwe, aho yataye muri yombi uwitwa Ntineshwa François usanzwe ari umukanishi wa moto. Yibye moto mu gihe nyirayo yari yayimuhaye ngo ayikore mu karere ka Rubavu.

Nyirayo witwa John Mukunzi yavuze ko moto ye yibwe n’uwo mukanishi tariki ya 11 Ukuboza ubwo yayimuhaga ngo ayikore kuko itari imeze neza.

Yagize ati “nahuriye na Ntineshwa mu mudugudu wa Mutura, mu kagari ka Kanyundo,mu murenge wa Mudende, tukaba twarumvikanye uburyo yakora iyo moto yanjye. Namuherutse ubwo !”. Ntineshwa yafashwe tariki ya 13 Ukuboza mu Mujyi wa Gisenyi afite iyo moto arimo kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Mukunzi akimara kubura moto ye no kumenya ko irimo kugurishwa yahise abimenyesha Polisi y’U Rwanda.

Yagize ati "yaterefonnye bwa mbere nimero ya Polisi i Kigali, nabo baratumenyesha, duhita dukurikirana, maze moto tuyifatira mu mudugudu w’Ubumwe, mu kagari ka Nengo, mu Murenge wa Gisenyi, akaba yari yigize nyirayo, arimo gushaka umukiriya."

CIP Theobald Kanamugire yakanguriye abaturage kujya bamenyesha Polisi vuba, mu gihe bibwe cyangwa se babonye hagiye kubaho ibikorwa by’ubujura runaka, kugira ngo biburizwemo ndetse n’ababifitemo uruhare bafatwe.

CIP Theobald Kanamugire yakomeje avuga ati :“kuva uyu mwaka watangira,hamaze kwibwa moto enye mu karere ka Rubavu, ariko kubera ubufatanye n’abaturage mu guhanahana amakuvu vuba, eshatu zarabonetse ndetse n’abazibye batabwa muri yombi.”

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO), Celestin Ntagambwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ingufu yakoresheje kugera bariya bajura ba moto bafashwe ndetse bagashyikirizwa ubutabera.

Yakomeje agira ati "Mu byumweru bibiri twibwe moto imwe gusa, mu gihe mu mezi abiri ashize Polisi y’u Rwanda yafashe moto esheshatu muri icumi twibwe."

Ntagambwa akomeza avuga ko kuba zarabonetse, byaturutse ahanini ku bufatanye hagati y’abaturage na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu umunani mu bikorwa byo gushakisha abajura ba moto hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere,abajura batatu beretswe itangazamakuru, bakba barafashwe bagerageza kwiba moto mu karere ka Gasabo, aho bakomerekeje umumotari ndetse bakivugana n’umunyerondo wari utabaye.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...