LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 5 avril 2016
VISITS :1329
By Admin

​ Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, ibi bikaba bijyana no gufata ababicuruza, ababinywa n’ababitunda.

Ibikorwa byo kubirwanya Polisi y’u Rwanda yakoreye mu karere ka Rwamagana na Ngoma ku itariki 3 Mata byafatiwemo abantu batanu bafite ibiro 170 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ibiro 161 byafatanywe Sibomana Cassien na Nsengimana Martin, naho ibiro icyenda bisigaye bikaba byarafatanywe Habimana Eric, Ntawushiragahinda Augustin na Nambajimana Daniel.

IP Kayigi yavuze ko biriya biro 161 byari mu mifuka irindwi, kandi yongeraho ko ababifatanywe bafatiwe mu kagari ka Kabatasi, ho mu murenge wa Rubona, mu karere ka Rwamagana, bakaba barafashwe batwaye iyo mifuka mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAB 933 S.

Yakomeje avuga ko batatu ba nyuma bafatiwe mu kagari ka Kibonde, umurenge wa Sake, ho mu karere ka Ngoma, bakaba buri wese yari yiziritseho ibiro bitatu mu gituza akoresheje imikoba, hanyuma abyambariraho imyenda.

IP Kayigi yagize ati :"Amakuru yatanzwe n’abaturage ni yo yatumye aba bantu uko ari batanu bafatanwa ibyo biro 170 by’urumogi. Umwihariko kuri bariya bafatiwe muri Ngoma n’uko bafashwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze afatanyije n’abaturage, bakaba bakimara kubafata barahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda."

Yavuze ko abafatiwe muri Rwamagana bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigabiro, naho abafatiwe mu karere ka Ngoma bakaba bafungiwe ku ya Sake mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize kandi ati :"Mu gihe nk’iki abana bari mu biruhuko, ababyeyi babo ndetse n’ababarera bakwiye kujya babasobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kwica ahazaza habo, hanyuma bakabasaba kubyirinda ."

IP Kayigi yasabye abantu muri rusange gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO
gakuru

Erega nta buhungiro bw'abacuruzi b'ibiyobyabwenge n'ibindi byose bitemewe muri iki gihugu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...