LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Ngororero kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Publish Date: mardi 12 avril 2016
VISITS :108
By Admin

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru y’abayifite ku gihe, kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bifitanye isano na yo.

Ubu butumwa yabutangiye mu kagari ka Rususa tariki 10 Mata, aha hakaba hari hateraniye abantu bagera ku 6000 barimo abaturutse mu murenge wa Ngororero no mu bindi bice by’Igihugu baje kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’uyu murenge harimo n’abiciwe ahari ibiro by’icyari Su-Perefegitura ya Ngororero.

Mu gihe yasobanuriraga imbaga yari aho uburyo bwo kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, SSP Gasangwa yasabye abatuye muri aka karere kwirinda amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amagambo ayipfobya, hamwe n’ amagambo asesereza ndetse ashobora guhungabanya cyangwa gukomeretsa abayirokotse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yagize ati :"Uretse Abatutsi bayiciwemo, Jenoside yabakorewe yanatumye igihugu gisenyuka. Ubuyobozi bwariho mbere yayo ndetse no mu gihe yakorwaga ni bwo bwayiteguye kandi bushishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa ndetse butoza bamwe muri bo uko babikora."

SSP Gasangwa yakomeje ababwira ati :"Mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, reka twigire kuri ayo mateka mabi yaturanze ; maze twese tuvuge tuti’Nti bikabe ukundi’."

Yabasabye gukomeza kwitabira ibiganiro biteganyijwe gutangwa mu bice bitandukanye by’aka karere, gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gutanga amakuru y’ahantu hakiri imibiri y’abayizize itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo bikorwe.

Ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe bakibuka kandi bakunamira miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira iti :"Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside."

Ingingo ya 3 y’Umutwe wa II w’Itegeko No 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside no gushyigikira Jenoside.

SSP Gasangwa yabwiye abari muri ibyo biganiro ko mu byaha bifitanye isano na Jenoside harimo gushishikariza undi kuyikora , kuyihakana, kuyipfobya hagamijwe kugabanya uburemere cyangwa ingaruka yayo, kuyiha ishingiro, no guhisha cyangwa kwangiza ibimenyetso byayo cyangwa by’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe umuntu wahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...