LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Publish Date: vendredi 28 octobre 2016
VISITS :370
By Admin

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riratangaza ko ryatangiye gufatira ibihano abatwara ibinyabiziga batarashyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yemeje ko gushyira utu twuma tw’utugabanyamuvuduko mu modoka ari ngombwa kuko byemejwe n’itegeko ndetse bikaba bigomba kubahirizwa.

Yagize ati :” Polisi y’u Rwanda yagiranye inama na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara abagenzi ; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twaboneka, uko twashyirwa mu modoka ; ku buryo ubu twabonetse. Ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi banze kudushyira mu modoka zabo ;tugeze igihe rero cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.”

Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu batari bake.

CP Rumanzi yakomeje agira ati :” abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera hirya no hino ku mihanda minini, batangiye gushyira mu bikorwa itegeko no gufata ingamba zagenwe. Ibigo bisuzuma ubuzirarnenge n’imiterere y’ibinyabiziga nabyo byatangiye kureba ko utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi, hanarebwa ko utwo twuma dukora neza”.

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza kilometero 60 mu isaha ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri kilometeo 25 mu isaha ; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe ako kagabanyamuvuduko kabyerekana.

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi

Leta yatangije gushyira utwuma tugabanya umuvuduko mu modoka

CP Rumanzi yagize ati :” guhera umwaka ushize habayeho inama nyinshi, ziganirirwamo ibintu bitandukanye, ku buryo abo bireba bose bemeranyije gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida. Ubu rero nta rwitwazo, ntawe twifuzaga guhana ; ariko iyo bibaye ngombwa turabikora kugira ngo turengere ubuzima bw’abantu, turinda ko habaho impanuka ; tubungabunga umutekano wo mumuhanda”.

RNP

IBITEKEREZO
Mahoro

Ntimutekereze gusa ko impanuka ziterwa n' umuvuduko ni impanuka nyine. Turi mu isi y' umuvuduko none rero polisi yidukerereza mu nzira.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze