LATEST NEWS
Africa
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria
Publish Date: mercredi 10 février 2016
VISITS :156
By Admin

​Nk’uko iterambere ry’ ubuzima ari kimwe mu byo ishyira imbere, Polisi y’u Rwanda yongereye ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria muri gahunda zayo zo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa abitangaza, ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria ni inyongera ku bukangurambaga butandukanye Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora mu kurengera ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda.

Yagize ati :”Nk’uko twagiye tubigenza ku bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iry’icuruzwa ry’abantu , iryo kurwanya ibiyobyabwenge, ni nako turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ku bwa Malaria.”

Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakorerwa mu nzu z’inama, ku maradiyo na televiziyo, hakaba hazibandwa ku kwigisha abaturage ibyakorwa ngo Malaria ikumirwe.

ACP Twahirwa yongeyeho ati :”Ibi Polisi y’u Rwanda ibikora kubera ko n’ubundi abaturage badafite ubuzima nta mutekano baba bafite , niyo mpamvu nyuma y’inshingano zacu z’ibanze, tubona ari na ngombwa kwita ku buzima bw’abaturage tubigisha ku kintu nk’iki, tubifitiye ubumenyi kandi igihe ni iki ngo turandure Malaria mu Rwanda.”

ACP Twahirwa avuga ko ubu bukangurambaga buje buruta ubusanzwe bukorwa mu bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Gahunda y’ubuzima muri Polisi y’u Rwanda kandi ,itangirira ku bitaro bikuru bya Kacyiru ari nabyo bifite ishami rikuru rya Isange One Stop Center ritanga ubujyanama, rikavura kandi rikunganira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana riboneka mu miryango.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ibindi bigo 17 bya Isange One Stop Center n’ibigo nderabuzima 12 mu gihugu hose.

Mu myaka 3 ishize, Polisi y’u Rwanda yatanze inzitiramubu 5000 n’ubwishingizi bwo kwivuza mu miryango 5000 itishoboye.

Ubukangurambaga burwanya Malaria bwa Polisi y’u Rwanda buje nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi , mu kwezi gushize atangije ubukangurambaga bw’amezi 12 bwo kurwanya Malaria n’isuku nke mu karere ka Bugesera.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana