LATEST NEWS
Africa
Polisi yemeje amakuru ko Gitifu wa Nyarugenge afunzwe
Publish Date: mardi 29 mars 2016
VISITS :2410
By Admin

Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa (gitifu) w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, Nsengiyumva Charles, n’ushinzwe VUP, Nyecumi Jean Baptiste ; bafunzwe bakurikiranweho kunyereza amafaranga agenewe abatishoboye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Werurwe 2016, yemereye Kigali Today ko aba bagabo batawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bakanyereza amafaranga ya VUP.

Cyakora, Polisi ntiratangaza umubare w’amafaranga baba baranyereje ngo kuko ikirimo “gukora iperereza ry’ibanze”.

Icyaha bakurikiranweho gihanwa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo iteganya ko uwo gihamye, ashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 2 kugera kuri 5 z’amafaranga yanyereje.

Ingingo ya 610 na yo iteganya ko umukozi wa Leta wahimbye inyandiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni.

Gitifu Nsengiyumva yatawe muri yombi tariki 26 Werurwe n aho ushinzwe VUP yari yatawe muri yombi tariki 25 Werurwe 2016.

IBITEKEREZO
bikorimana gato

Abo bagabo nibo bahombya igihugu noba jyozwe ibyo bakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze