LATEST NEWS
Africa
RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza
Publish Date: mardi 15 novembre 2016
VISITS :1808
By Admin

Guverinoma yabwiye abadepite ko imikorere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwasimbuye icyitwaga CID muri Polisi y’Igihugu, izarushaho kunoza amapereza no kurwanya ibyaha bikomeye birimo iby’iterabwoba n’iby’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, kuri uyu wa Mbere, ni we wagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ishingiro ry’Umushinga w’Itegeko rishyiraho RIB, rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byarwo.

Uwizeyimana Evode yasobanuye ko nubwo batafashe buri kimwe cyose ku mikorere ya FBI ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko RIB ruzaba ari urwego rukora nka yo nubwo ubushobozi atari bumwe.

Yavuze ko inshingano z’ingenzi uru rwego ruzaba rufite ari ugukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ibikorwaremezo, abantu n’imitungo yabo ; Gukora ipereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa bishya ;

Gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu ipereza n’ibimenyetso ; Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu ndetse n’amategeko mpuzamahanga ; Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya ;

Guhuza ibikorwa by’imirimo y’Ubugenzacyaha no kunganira Ubushinjacyaha ku bakekwaho ibyaha uretse ku bijyanye no gukurikirana abasirikare bakekwaho ibyaha.

Umunyamabanga wa Leta yabwiye abadepite ko mu mikorere y’uru rwego, izaba itandukanye n’iya CID yasabaga ko uyikoramo aba ari umupolisi. Muri RIB, ho hazajya haba harimo abasivile, bagiye bafite ubumenyi butandukanye.

RIB izaba ikorera muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana yavuze ko Guverinoma yizeye ko bizanoza akazi k’ubutabera.

Yagize ati “Bizihutisha imikorere y’inzego z’ubutabera, cyane cyane hagati y’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha. Iperereza n’ikurikiranacyaha rizajya ryihutishwa”.

Uwizeyimana Evode yakomeje avuga ko uru Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza, rwitezweho umusaruro ukomeye, nubwo n’ubusanzwe amaperereza yakorwaga.

Yagize ati ”Turasanga bizafasha igihugu mu guhangana cyane cyane ibyerekeranye n’ikoranabuhanga, n’iterabwoba, bikaba bizoroshya kandi n’itangwa rya serivise zakenerwaga mu Bugenzacyaha.”

Yahamije ko mu ikorwa ry’amadosiye hari ingero zagiye ziboneka zikorwa nabi, uretse n’iz’imbere mu gihugu hakaba n’izoherezwaga mu mahanga zisaba gufata abantu, abayoherejwe bakabonamo inenge.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

Yavuze ko hari icyaha cyashoboraga kuba, dosiye igakorwa nabi muri CID, bikagorana kuyiburana mu rukiko, kuko iperereza ry’ibanze ibimenyetso bimwe na bimwe byazimiye.

Ishyirwaho rya RIB, asobanura ko ubwigenge bwayo buzatuma n’amadosiye akorwa neza, biturutse no ku bumenyi butandukanye bw’abakoramo.

Akomeza avuga ko nubwo RIB izaba ari yo ifite inshingano z’iperereza ku byaha, ntibikuraho ko hakomeza kubaho ubufatanye bw’inzego mu nzego z’umutekano buzakomeza bukabaho.

Yatanze urugero ko umuntu apakiye urumogi akarwambutsa umupaka, ingabo z’igihugu zishinzwe kurinda imipaka ntizamwihorera. Ibyo bikaba kimwe n’umupolisi wo mu ishmi ryo mu muhanda ubonye icyaha.

Uretse n’izo nzego z’umutekano, n’undi wese yakora inyandiko kugira ngo ibimenyetso bitazimira, noneho bigashyikirizwa RIB, izaba ikoranira hafi n’Ubushinjacyaha.

Hagati aho, Uwizeyimana asobanura gukora neza akazi k’iperereza, kazunganirwa na Rwanda Law Enforcement Academy, hazajya higishwamo amasomo arimo n’amaperereza.

Umushinga w’Itegeko rishyiraho iki kigo, na wo Umunyamabanga wa Leta yawuzaniye rimwe n’uwa RIB.

Umunyamabanga wa Leta yasobanuye ko Rwanda Law Enforcement Academy, ari ikigo na cyo cyitezweho kongera ubumenyi ku bapolisi n’abatari bo . Muri ryo shuri abarisohokamo bakazanahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016, ni yo yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura, binashyirwa muri Minisiteri y’Ubutabera. Ni muri iyo nama kandi, hasohotsemo umwanzuro w’ishyirwaho rya ‘Rwanda Investigation Bureau’ na ‘Rwanda Law Enforcement Academy.

Abadepite batoye ishingiro ry’imishinga Guverinoma yabazaniye, ikaba izajya gusuzumirwa muri komisiyo.

Source : Izubarirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze