LATEST NEWS
Africa
Rubavu : Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 9 août 2016
VISITS :104
By Admin

Urubyiruko 350 rw’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ruturuka mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende ho mu karere ka Rubavu ku itariki 6 Kanama rwakoze urugendo kuri kilometero zigera kuri enye rugamije gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo rwakorewe mu kagari ka Kanyirabigogwe. Rwatangiriye ahitwa Mizingo hakorerwa ubucuruzi berekeza ku rusengero rwa ADEPR, Paruwase ya Bigogwe.

Muri ubwo bukangurambaga, urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge kandi akangurira abantu kubyirinda. Rwagendaga kandi ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gufatanya na rwo kubirwanya.

Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubwiruko rwagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Mu butumwa bwe, IP Nyiraneza yarubwiye ko Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza ha rwo. Arukangurira kubyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya musobanurira abantu ububi byabyo n’ingaruka ubyishoyemo ahura nazo."

Yakomeje agira ati :" Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta mutimanama aba igifite."

Yarubwiye ko ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi, Muriture, n’ibindi.

IP Nyiraneza yabwiye urwo rubyiruko ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge nkuko biri mu Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’i tegeko rigenga ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bikubiye mw’ Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasoje arusaba kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma bikumirwa.

Mu ijambo rye, Umushumba w’iri Torero muri aka karere, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavѐre yagize ati : "Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza h’urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange. Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kubyirinda ariko twasanze uru rugendo ari ingenzi kugira ngo tugire uruhare mu gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye urwo rubyiruko kandi arusaba kuzikurikiza no kuzisangiza abandi batahageze.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...