LATEST NEWS
Africa
Rubavu : Uwiyitaga umuvuzi gakondo yatawe muri yombi kubera kwiha ububasha ku mirimo itari iye
Publish Date: mardi 22 novembre 2016
VISITS :741
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe uwiyitaga umuvuzi gakondo, aho yabeshyaga ko avura abaturage indwara zitandukanye. Uyu yafatiwe iwe mu rugo nyuma y’uko Polisi ihasanze abantu 17 bari bafite uburwayi bunyuranye.

Uwafashwe yitwa Dusengimana Felicien akaba yarafashwe tariki ya 21 Ugushyingo, mu murenge wa Nyakiriba. Kumufata byaturutse ku makimbirane y’umwe mu barwayi wari ufite uburwayi bwo mu mutwe, warwanye n’undi murwayi nawe wari waje kuhivuriza, noneho bituma havuka urusaku rwinshi, arirwo rwatumye havuka urusaku rwinshi abaturanyi b’urwo rugo babimenyesha Polisi y’u Rwanda nayo ihita itabara vuba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire ; yagize ati :” uyu mugabo wiyitaga umuvuzi gakondo yabeshyaga abantu ko avura indwara zitandukanye mbese ko afite ububasha budasanzwe”.

Ubuvuzi gakondo ni bumwe mu buryo bwa gihanga (traditional) bwo kuvura indwara hifashishijwe ibikomoka ku bimera nk’imizi, imbuto ndetse n’amababi n’ibindi bitegurwa mu buryo butandukanye kugira ngo bihabwe umurwayi.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ikomeza ivuga ko Dusengimana w’imyaka 39 wubatse kandi ufite abana babiri, abo barwayi bose babaga iwe mu rugo ndetse akanabishyuza ibintu byose yabaga yabatanzeho ku mibereho yabo.

CIP Kanamugire yagize ati : “ nyuma yo kumufata abarwayi twahise tubajyana kwa muganga, kugira ngo bitabweho. Ubusanzwe, umuvuzi gakondo wese aba agomba kuba mu rugaga rw’abavuzi gakondo. Cyakora kuri Dusengimana we, siko byari bimeze. Byongeye kandi, nta muntu n’umwe wemerewe kuba umuvuzi gakondo adafite icyangombwa n’uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima. Nyuma y’iperereza ry’ibanze, uyu wiyitaga umuvuzi gakondo, ashobora kuzahanishwa ingingo ya 616 aho ivuga ku ; kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, aho igira iti :” Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda ashore kugera kuri miliyoni imwe.

Umuyobozi w’urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda Gafaranga Daniel , aherutse gutangaza ko abavuzi gakondo mu Rwanda bagera ku bihumbi 14. Cyakora muri bo, abafite ibyangombwa byemewe ko bakora aka kazi, ni ibihumbi 2 na Magana atatu gusa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze