LATEST NEWS
Africa
Ruhango : Barasabwa guhuza imbaraga no gukora ibikorwa bigari bahuriyeho
Publish Date: jeudi 12 novembre 2015
VISITS :101
By Admin

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango arasaba abikorera muri aka Karere guhuza imbaraga mu kwegeranya ubushobozi buke buke kugira ngo babashe gukora ibikorwa bigari bahuriyeho ari benshi.

Ibi yabisabye wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015, mu kiganiro cyateguwe ku bufatanye na Rwanda Public and Private Dialogue (RPPD), kikaba cyarateguwe muri gahunda y’ibiganiro bihuza abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu rwego rwo kurebera hamwe icyafasha mu iterambere ry’abacuruzi no gukemura imbogamizi bashobora kuba bahura nazo.

Iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere, gihuza abahagarariye abikorera mu Mirenge yose igize Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, na Komite Nyobozi y’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere kandi akaba yizeza abikorera gushimangira ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abikorera, hagamijwe gushimangira gukorera hamwe muri gahunda zo kwiteza imbere, guteza imbere akarere no kuzamura Igihugu.

Bizimungu Jean Baptiste ni Umuhuza mu biganiro bihuza abikorera n’inzego bwite za Leta. Avuga ko iyi nama yari igamije kumenyana, no kuganira hagamijwe gusobanukirwa neza gahunda y’ibiganiro bihuza abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta, ndetse no kureba imbogamizi zaba zihari hamwe n’ibitekerezo byazashingirwaho mu gutegura ibiganiro mu gihe kiri imbere.

Yemeza ko iyi nama y’ikubitiro yerekanye ko haba ku ruhande rw’ubuyobozi n’urw’abikorera hari hari ubushake bwo kuganira no gushyira hamwe. Ibi bikaba bitanga ikizere cy’uko ibi biganiro bizagera kuri byinshi.

Ati “Icya mbere nabonye kiza ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwumva neza kandi bwiteguye kuganira no gushyira hamwe n’abikorera ; bafite icyerekezo kimwe cy’iterambere.”

Akomeza agira ati “Byagaragaye kandi ko abikorera nabo bafungutse, biteguye kugaragaza imbogamizi ubuyobozi bwabafasha gukemura, no gutanga ibitekerezo byafasha kugira ngo ibikorwa Akarere kagamije bibashe kugerwaho, iterambere ry’abikorera ritabangamiwe na busa.”

Abikorera nabo bashima ibi biganiro, kandi bakemeza ko bizabafasha kwihutisha gukemura bimwe mu bibazo bajyaga bahura nabyo bigatinda gukemuka. Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ruhango, Bizimana Jean de Dieu, akaba asaba abikorera kwitabira ibi biganiro kugira ngo bizabagirire akamaro.

Gahunda y’ibiganiro bihuza abikorera n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo hashakirwe hamwe icyafasha mu iterambere ry’abacuruzi no gukemura imbogamizi bashobora kuba bahura nazo ku rwego rw’Igihugu ihagarariwe n’Ikigo cy’Iguhugu Gishinzwe iterambere (RDB), n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Bayigamba jean de Dieu

Bravo kuri maire wacu kuri gahunda nziza yo guhuza amaboko nubundi abishyize hamwe ntakibananira ndizera ntashidikanya ko Ruhango yubakiye kuyu musingi ntacyo itageraho.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana